Muhanga: Hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Guma mu rugo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imirenge 6 yo mu Karere ka Muhanga, yashyizwe muri guma mu rugo yashyiriweho itsinda ry’abavuga rikumvikana, bashinzwe kureba uko amabwiriza ya COVID 19 yubahirizwa muri iyo Mirenge.

                                        Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu nama n’abavuga rikumvikana

Iri tsinda ry’abavuga rikumvikana ryashyizweho mu nama yabahuje n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Nyakanga 2021. Mu gihe cy’iminsi 14 iri tsinda rizaba rishinzwe kugenzura niba koko abantu bari mu ngo nkuko amabwiriza avuga.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko usibye kugenzura ko izo ngamba zashyizwe mu bikorwa, iri tsinda kandi rizakurikirana abarwariye mu ngo kugira ngo barebe icyo bakeneye.

Nshimiyimana avuga ko bazanareba ahantu hakunze guhurira abantu benshi bajya guhaha, kuko ahagurishirizwa ibiryo ariho hemewe kwakira abaguzi.

Yagize ati:”Ahitwa mu Kivoka niho dushaka gushyiramo ingufu, kuko niho hagaragara abantu benshi”

Gitifu yavuze ko no mu isoko ry’iNyabisindu naryo rikunze kubonekamo ubucucike bw’abantu batari bake.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarusiza, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye Nkundimana Narcisse, avuga ko mu nshingano bahawe, harimo no kureba niba abarwaye COVID 19 bafite ibyo kurya kugira ngo abadafite ubushobozi bagurirwe imbuto cyane cyane.

Yagize ati:”Mu Mudugudu wacu iri tsinda rigizwe n’abantu bagera ku 10, tuzafatanya muri icyo gikorwa kandi tuzajya dusimburana”

- Advertisement -

Nkundimana yanavuze ko izi nshingano bahawe muri iyi minsi ya guma mu rugo, bazayikora nta gihembo bategereje.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ibi bizakorwa no mu yindi Mirenge yo mu cyaro yashyizwe muri guma mu rugo.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, abaturage benshi bari imbere y’amaduka bashaka guhaha ibiribwa bazarya mu gihe cy’iyi minsi 14 ya Guma mu rugo.

Bamwe babwiye UMUSEKE ko barebye ubukana COVID-19 ifite n’abamaze kuyandura bakeka ko n’iyi minsi ishobora kongerwa, gusa bakavuga ko Ubuyobozi bukwiriye kuzirikana abaturage badafite ibiryo, kuko n’abaranguraga iKigali ibindi bicuruzwa bitari ibiryo, batigeze babona uko bajya kubirangura bitewe na gahunda ya Guma mu Karere.

Ku munsi ubanziriza gahunda ya Guma mu rugo, abaturage bari benshi imbere y’amaduka bahaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga