Umugaba mukuru w’Ingabo za Angola Gen António Egídio de Sousa Santos ari mu Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cy’Angola (FAA) General António Egídio de Sousa Santos n’itsinda ayoboye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Nyakanga, bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura.

                              General António Egídio de Sousa Santos n’itsinda ayoboye bageze mu Rwanda

Ni mu ruzinduka rw’akazi General António Egídio de Sousa Santos n’itsinda ayoboye bagiriye mu Rwanda, rwatangiye guhera ku wa Mbere taliki ya 26 rukazasoza ku ya 30 Nyakanga 2021.

Uyu munsi Gen. António Egídio yanabonanye na Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Maj General Albert Murasira, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigaruka ku gushyigikira ubutwererane bw’Ingabo z’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Mu Kiganiro yageneye itangazamakuru nyuma yo gusura abo bayobozi, Gen. António Egídio de Sousa Santos yavuze ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko ari iyo gushimangira umubano usanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Angola mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bikorwa no mu mahugurwa ya gisirikare.

Yagize ati: “Twanejejwe n’ubutumire twahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, kandi tuzaguma hano mu minsi mikeya iri imbere.”

Muri uru ruzinduko Gen. António Egídio de Sousa Santos yasuye Urwibutso Rukuru rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma anasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko we na bagenzi be banasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ndetse agakomereza no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mbere yo gusubira muri Angola raliki ya 30 Nyakanga 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

  

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW