Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye ko abantu bakora utuzi tunyuranye harimo n’Abanyamakuru bababa baragizweho inguruka na Guma mu Rugo kutitinya bakajya mu mubare w’Abanyarwanda bashobora kugobokwa bahabwa ibiribwa .
Hon Gatabazi yabitangaje mu kiganiro yahaye RBA, agaruka ku uko gahunda yo gutanga ibiribwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 twashyizwe muri Guma mu Rugo iri kugenda.
Nyuma y’aho hagiyeho gahunda ya Guma mu Rugo mu bice by’igihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, imiryango itandukanye yatangiye guhabwa ubufasha bw’ibiribwa bitangirwa mu Midugudu.
Ni ibiribwa bizamara iminsi 10 y’iyi gahunda ya Guma mu Rugo.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugeza ubu Imirenge 28 muri 35 imaze guhabwa ibiryo mu Mujyi wa Kigali, ndetse na litiro 158, 000 z’amata zigenewe abana bari munsi y’imyaka itanu. Hakiyongeraho na toni eshatu z’ibiryo by’intungamubiri.
Yavuze ko hari indi miryango igera kuri 75 itashyizwe ku rutonde ku buryo yazashyirwaho na ubutaha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze kandi ko hari ibyiciro bitandukanye birimo n’Abanyamakuru batarahabwa ibiribwa kandi na bo barakozweho n’ingaruka za Guma mu Rugo, avuga ko na bo bakwiye gufashwa.
Ati “Hari n’abandi bashobora kuba batari mu byiciro twarebaga, bashobora kuba babuze ibyo barya. Tuvuge umuntu yari Umunyamakuru, arakorera igitangazamakuru ariko ntikikimuhemba. Kuba wari ufite akazi bakubona hariya ushobora kujya muri icya cyiciro cy’abashobora gufashwa.”
- Advertisement -
Min Gatabazi yakebuye abantu batinya kujya guhabwa ubufasha kimwe n’abandi Banyarwanda kandi na bo baragezweho n’ingaruka za Guma mu Rugo, avuga ko bakwiye gufashwa kuko bidakojeje isoni.
Ati “Aho kugira ngo wicwe n’inzara, wagaragaza ko ushonje kandi n’abasuzuma , bagasuzuma batabanje kuvuga ngo wari usanzwe uhagaze hariya kuko Abanyarwanda ni abantu bakunda ishema n’agaciro n’icyubahiro. Iyo umuntu avuga ko ashaka ibiryo aba abikeneye.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihe iminsi ya Guma mu Rugo yakongerwa, Leta yareba uburyo yakomeza gufasha abaturage.
Umuseke wagerageje kuvugisha Abanyamakuru batandukanye, banga kugira icyo batangaza ku bwo gutinya aho bakorera.
Abayobozi baka amafaranga yo gupakira ibiryo na bo baburiwe…
Minisitiri Gatabazi yakomoje ku bayobozi na bo bagaragaza amanyanga mu gutanga ibiribwa avuga ko abashaka indonke ari ubujura kandi ko bashobora gukurikiranya.
Yagize ati “Ubwo nabwo ni ubujura mu bundi kuko gupakira ibiryo biva ku bubiko bw’igihugu bijya mu Turere, ayo mafaranga Leta yarayishyuye.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko umuyobozi adakwiye kwishyuza umuturage amafaranga kandi ari gufashwa, avuga ko uzagaragaraho ayo makosa azahanwa.
Imiryango igera ku bihumbi 220 ni yo yabaruwe, itangira guhabwa ibiribwa birimo umuceri, amavuta yo guteka, n’ibishyimbo ndetse na kawunga.
Abafashwa ni abadafite ubushobozi nk’abakora imirimo iciriritse bazwi nka ba nyakabyizi, binjiza amafaranga ari uko bagiye gukora.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW