Aimable Karasira ufite intege nke yabwiye Urukiko iby’uburwayi bwe bwo mutwe

webmaster webmaster

*Bamubwiye ko atuye mu Biryogo. Ati “Oya ntuye muri kasho ya Gereza aho mfungiwe”

Aimable Karasira ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko bwa mbere yavuze ko atiteguye kuburana kuko nta ntege afite nyuma yo gukiruka Covid-19 ndetse hakaba hategerejwe na raporo ya muganga ku burwayi bwe bwo mu mutwe.

Aimabe Karasira ufungiye ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yatambutsaga ku mbuga nkoranyambaga birimo amagambo aremereye

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda we n’abunganizi be mu mategeko mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge bavuze ko batiteguye kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aimable Karasira uzwi nka Prof Nigga muri iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, yabanje gusomerwa umwirondoro we urimo amazina ye, ababyeyi be ndetse n’aho atuye ko ari mu Biryogo.

Abajijwe niba yemera uwo mwirondoro wari umaze gusomwa, yahise avuga ko ibindi byavuzwe ari byo ariko ko adatuye mu Biryogo ahubwo ko atuye muri kasho ya Polisi aho acumbikiwe ubu.

Abamwunganira mu mategeko bahise babwira Urukiko ko umukiliya wabo atiteguye kuburana kubera impamvu ebyiri bashingiyeho basaba ko urubanza rusubikwa.

Iya mbere ngo ni uko Aimable Karasira amaze iminsi micye akirutse icyorezo cya COVID-19 ku buryo ataratora ka mitende akaba afite intege nke ku buryo atabasha kuburana.

Indi mpamvu ngo ni uko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze igihe yivuza indwara zo mu mutwe ndetse bakaba barasabye ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK raporo izashingirwaho niba afite uburwayi mu mutwe.

Bavuze ko iyo raporo izatangwa n’ishami rya CHUK rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, ari yo izashingirwaho niba Aimable Karasira yakurikiranwa mu butabera cyangwa niba yajyanwa kuvuzwa.

- Advertisement -

Karasira Aimable watanze ibisobanuro byimbitse kuri ubu burwayi bwo mu mutwe bwe, yavuze ko amaze igihe kinini abwivuza kuva muri 2003 ndetse ko hari n’icyangombwa cyerekana ko kuva icyo gihe yivuzaga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Karasira wanavugaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo ruherutse kumujyana kwa muganga, yavuze ko icyo akeneye ubu ari ugukomeza kwitabwaho muri CHUK kuko ari bo bamukurikirana kuva yava i Huye.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, butangaza ko gusubika urubanza biri mu bushishozi bw’Urukiko ndetse ko bushyigikiye ko raporo ya CHUK iboneka ikagaragaza ubuzima bwo mu mutwe bw’uregwa.

Umucamanza yahise yemeza ko urubanza rusubitswe gusa asaba abunganira uregwa kwihutisha biriya bikorwa byo kubona raporo ya muganga, ahita yimurira urubanza tariki 23 Nyakanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: IGIHE

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW