AMAFOTO: Mico The Best yambitse impeta ihoho rye, umukobwa uteye amabengeza

Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, Umuhanzi Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga, bari bamaze igihe kitari kirekire bakundana.

Mico The Best yamwambitse impeta nk’ikimenyetso ko amufiteho umugambi muremure

Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga, nta bahanzi bazwi bari bahari.

Mu mafoto urabona ikimero cy’uyu mukobwa witwa Clarisse. Ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito.

Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Bivugwa ko bombi batamaranye igihe kinini, inshuti zabo zivuga ko nta mwaka ushize bakundana.

Mico The Best kuri Instagram nyuma y’ibirori yatangaje ko yifuza kubana akaramata n’uyu mukobwa. Ati “Reka tubane ubuzima bwacu dusigaje, ndakwizeza ko, kuva namaze kukwambika impeta no kuva ku munsi twamenyaniyeho, niyumvisemo ko ngomba kubana na we igihe cyose n’iteka ryose.” 

Aba bombi bamaze igihe kitari ikirekire bamenyanye nk’uko inshiti zabo zibivuga
Reba inyuma yabo amagambo ahanditseho
Mico The Best avuga ko akimenyana n’uyu mukobwa yumvise ko azaba uwe igihe cyose

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW