Amafoto ya Miss Fiona yatumye Nkusi Arthur abaza ati “nakoze iki ngo ube uwanjye?”

webmaster webmaster

Umunyamakuru  Nkusi Arthur kwiyumanganya byamunaniye nyuma yo kureba amafoto y’umukunzi we Miss Naringwa Muthoni Fiona, arangije amubaza icyo yakoze kugira ngo abe uwe.

Muthoni Fiona na Arthur ntibahisha ko bari mu rukundo

Urukundo rwa Arthur  Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

Abinyujije kuri Instagram, Muthoni Fiona yashyizeho amafoto. Arthur ayabonye kwihangana biranga, ahita avuga yibaza icyo yakoze kugira ngo yegukane uyu mwari w’uburanga.

Anyuze ahatangirwa ibitekerezo, Arthur yagize ati “Ni iki nakoze ngo ube uwanjye? Urasa neza cyane!”

Gusa uyu mukobwa nta kintu yigeze amusubiza cyangwa ngo avuge kuri ubu butumwa.

Nyuma y’imyaka myinshi badashaka kuvuga ku rukundo rwabo, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Arthur Nkunsi ukorera Kiss FM yemeje ko ari mu rukundo n’Umunyamakuru wa CNBC.

Uyu mukobwa yavuzweho mu minsi ishize ubwo yemezaga ko Dr Kayumba Christopher wari umwarimu we ngo yashatse kumuhohotera.

Muthoni Fiona yabaye igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona.

Muthoni Fiona yabaye igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015,
Arthur agaragaza ko uriya mwari amwizihiye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW