Kigali: Abagore n’abakobwa bahombejwe na Covid-19 barasaba inkunga yo kubazahura

webmaster webmaster

Uzengurutse mu Mujyi wa Kigali usanga benshi mu rubyiruko n’abagore bashishikajwe no gushaka icyabateza imbere, bakora imirimo itandukanye yiganjemo ubucuruzi buto ndetse n’ubukorikori abandi bayobotse guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Abagore n’abakobwa bakora ubudozi

 

Bikunze kumvikana ko kubona igishoro ari ingorabahizi ku rubyiruko kuko ruba rutariyubaka bihagije, gusa ugize amahirwe akabona icyo akora akibyaza umusaruro ku buryo bugaragara n’ubwo inzitizi ari uruhuri.

Muri ibi bihe bya Covid-19, bamwe muri uru rubyiruko ruvuga ko ubushabitsi bwabo bwazahajwe na Covid-19 ku buryo bamwe muri bo binjiye mu cyiciro cy’ubushomeri, hari n’abavuga ko usibye guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bari baratangiye gukora n’ubuzima butaboroheye.

Ziad Kayitesi ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 yize ibijyanye no gutunganya no gufata amashusho n’amafoto, avuga ko byibura mu kwezi yinjizaga Frw 400,000Frw.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda avuga ko akazi ke kahungabanye ku buryo n’inzu yakoreragamo yahisemo kuyifunga ajya gukorera mu rugo nabwo abakiliya bakaba ntabo kuko ubukwe n’ibindi birori byahagaze.

Usibye Kayitesi akazi ke kacumbagiye, abakozi batatu yakoreshaga babuze akazi ubu ni abashomeri babayeho mu buzima butari bwiza.

Ati “Usibye nanjye akazi kapfuye, abo nakoreshaga ubu babaye abashomeri kandi ibi mbisangiye na bagenzi banjye bakora uyu mwuga.”

Mukahirwa Cadette yabwiye UMUSEKE ko mu rwego rwo kwiteza imbere, nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mwaka wa 2018 yavuye iwabo i Muhanga aza muri Kigali akora ubucuruzi bw’akabari ubu kaje gufunga imiryango ayo yashoye yose atikira uko.

- Advertisement -

Avuga ko usibye guhomba kwa bizinesi yari yarashinze ubuzima abayeho budashimishije na gato ku buryo asaba Leta guhanga ijisho urubyiruko rwari rufite bizinesi zagizweho ingaruka na Covid-19.

Agira ati “Natwe badutekerezeho kuko ibikorwa byacu byarapfuye nta n’icyizere dufite ko tuzongera kubona igishoro.”

Itsinda ry’abakobwa badoda imyenda mu Murenge wa Rusororo, bavuze ko nyuma yo kuva mu buraya babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere bigishijwe umwuga batangira gukora biteza imbere ariko bamwe muri bo bakaba barahagaritse aka kazi kubera kubura abakiliya.

Bavuga ko imikorere yabo yahungabanye ku buryo bugaragara kandi byari bitunze imiryango yabo bikanabafasha kwirinda abagabo babahongaga amafaranga bakiri mu mwuga w’uburaya.

Bavuga ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda bimwe mu bikoresho bakoresha mu budozi byahenze ku buryo byasubije inyuma ubudozi bwabo.

Umwe mu bo twaganiriye ati “Turifuza ko twafashwa kugira ngo umwuga wacu utubesheho neza aho gufunga imiryango bamwe bagasubira mu ngeso mbi.”

Ikigega Nzahurabukungu (ERF) cyagennye ingwate ku nguzanyo zitangwa n’amabanki n’Ibigo by’Imari Iciritse iri ku kigero cya 75%, yo kwishingira imishinga mito n’iciriritse idafite ingwate ihagije.

Ku bakora ubucuruzi buto cyane bashobora kwerekana ubwishyu bw’ipatanti nk’ikimenyetso cy’umusoreshwa mwiza.

Urubyiruko rwiganjemo Abakobwa bakora ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19 basabwa kwegera ibigo by’imari na banki bakorana bagasaba iyi nguzanyo bakarushaho kwiteza imbere.

Ikigega cyo kuzahura ubukungu kandi gifite inshingano zo gushyigikira bizinesi zashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo zishobore gukomeza gukora cyangwa se zisubukure ibikorwa byazo hirindwa ko abantu batakaza imirimo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW