Kicukiro: Abanyerondo babiri birukanywe burundu bazira imyitwarire mibi

webmaster webmaster

Abanyerondo babiri bakoreraga akazi mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro  birukanywe burundu nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi.

Abanyerondo ngo bari ku gipangu kiberamo ibirori binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko barinumira

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho ku wa 11 Nyakanga 2021 bahagarikiye abantu bari mu birori mu rugo rw’umuturage mu Mudugudu wa Kiruhura, mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro banywa inzoga, basinze, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Hari amakuru UMUSEKE wamenye ko aba bantu bari mu birori hari umuntu umwe muri bo wari umaze iminsi arwaye COVID-19 yari yujuje iminsi yahawe yo kumara arwaye mu gihe yiteguraga kubona ibisubizo by’uko yaba yarayikize arabanza arabyishimira anywa inzoga n’inshuti ze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Murekatete Patricie yabwiye UMUSEKE ko uyu mwanzuro wo kwirukana bamwe mu bagize urwego rw’irondo ry’umwuga wafashwe nyuma y’aho bagaragaje imyitwarire mibi barebera abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Barebereye mu by’ukuri ntabwo bakoze akazi bari bashinzwe, hari abantu bari mu birori kandi abo banyerondo bicaye ku irembo ry’aho hantu ku buryo harimo n’imiziki dusanga ntacyo bigeze bafasha ari ugutanga amakuru ari no guhagarika ibyo birori.”

Murekatete yasabye Urwego rw’Irondo ry’Umwuga kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyawuga kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Ubundi ku mugoroba mbere yo gutangira akazi bahabwa amabwiriza, bakabwirwa ibijyanye n’imyitwarire yabo, bakabwirwa n’icyo basabwa bageze mu baturage. Irondo turarisaba kwitwararika, kwitwara neza mu nshingano bakora akazi nk’uko bikwiriye, gusobanurira abaturage mu gihe hari aho babonye bari kurengera kuba batanga amakuru.”

Usibye kuba abo banyerondo birukanywe burundu, n’abo bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bajyanywe kuri Sitade ya Kicukiro bajya kwigishwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW