Inzozi za Bayubahe Jean Lionel uzwi nka Animateur muri Sinema Nyarwanda

webmaster webmaster

Bayubahe Jean Lionel wamenyekanye nka Animateur muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Animateur’ inyura kuri youtube arifuza gukomeza gukora filime zikebura abashaka kwishora mu ngeso mbi ndetse no kwigisha urubyiruko uko rwakwirinda ibishuko.

                                       Bayubahe Jean Lionel wamamaye nka Animateur muri Sinema Nyarwanda.

Jean Lionel uzwi nka Animateur avuga ko abana bagira imyumvire yo gushaka inshuti bakundana bakiri mu bugimbi n’ubwangavu abandi bagakomoza ku bwigenge abana basigaye bahabwa, bibaganisha ku gashungo kabashora mu ngeso mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Intego ya Animateur ngo ni ugukomeza gukangurira urubyiruko ko imbere yabo hari mu biganza byabo bakwiriye kugendera kure buri kimwe cyakwangiza ejo habo.

Uyu musore ukiri muto ufite imyaka 22 amaze kwandika izina muri sinema Nyarwanda, nta gihe kinini arabimaramo ariko ubwamamare bwa filime y’uruhererekane yitwa ‘Animatereur’ itambuka kuri shene ya Youtube yitwa ‘Moon Galaxy Tv’ yazamuye imbamutima za benshi.

Abareba iyi filime yitwa animateri, ntibayivugaho rumwe kuko bamwe bavuga ko ari filime yica umuco Nyarwanda, ni mu gihe abandi bayishima nk’uko bigaragazwa n’uko ikurikirwa kuri Youtube.

Abayinenga bavuga ko imyambarire ndetse n’imyitwarire y’abakobwa bayikinamo idakwiriye abana b’abanyarwanda ku buryo mu bitekerezo bitangwa kuri iyo shene itambukaho, hari abadatinya kuvuga ko Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) rukwiriye guta muri yombi abakina iyi filime.

Abayishima bashimangira ko irimo inyigisho zereka abanyeshuri ndetse n’abarezi kwirinda kugwa mu bishuko ndetse igaha ishusho rusange ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo iyo babohereje ku mashuri.

“Hariya harimo isomo rikomeye ku babyeyi  bumva ko bihagije kwishyura Minerval gusa ntibakurikirane uburere bw’abana babo” Niko Animateur avuga.

Bayubahe Jean Lionel uzwi nka Animateur yabwiye UMUSEKE ko imvano yo gutegura no gukina iyi filime yabikomoye ku kibazo cy’abarezi mu bigo by’amashuri bitandukanye bakunda gufatwa bashinjwa gufata abanyeshuri ku ngufu.

- Advertisement -

Ati” Hari ubwo biba byagizwemo uruhare n’abanyeshuri ubwabo, nkina  nigisha abarezi b’igitsina gabo kwifata mu gihe abanyeshuri b’abakobwa bashaka kubagwisha mu bishuko kuko iteka amakosa aba ari ay’umurezi atajya aba ay’umunyeshuri.”

Avuga ko uburyo ikurikiranwa kuri Youtube byamuhaye ishusho y’ibyo abakunzi ba sinema bashaka n’ubwo hari bamwe bavuga ko ihabanye n’umuco Nyarwanda.

Ati“Hari ababivuga ariko ntaho bihuriye, biriya dukina ni ibintu biba ku mashuri cyane, nta gishya twazanye dukina ibihari.”

Animateur ntiyemeranya n’abavuga ko Filime ye irimo amagambo yigisha ubusambanyi

Akomeza avuga ko intego ze ari ukuzamura urwego rwa sinema itanga ubutumwa busa neza neza n’ubuzima bwa buri munsi urubyiruko rubamo anerekana uko ibishuko byugarije urubyiruko bikorwa kugira ngo byirindwe.

Ati“Iyo dukina kuriya hari benshi dukebura ndetse tuba tunatunga agatoki aho ibibazo biri ngo ababishinzwe babikurikirane, ntago ari ukwishimisha.”

Usibye ‘Animateri Series’, uyu musore yavuze ko hari indi filime y’uruhererekane bitegura gushyira hanze nayo irimo ubutumwa bwo gusaba urubyiruko kwirinda ibishuko byarukururira mu ngeso mbi.

Bayubahe Jean Lionel yavukiye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi waKigali, ubu yiga muri Kaminuza ya Kigali(UoK) mu ishami rya Markerting no kwakira abantu(Customer Care).

Inzozi ze ngo ni ukwamamara muri uyu mwuga yihebeye ndetse no kuzashinga ikigo gifitanye isano no gutunganya Filime bya kinyamwuga.

https://www.youtube.com/watch?v=2m6xQwj_CnY

Bayubahe Jean Lionel uzwi nka Animateur ufite inzozi zo gushinga ikigo cy’igisha ibyo gutunganya Sinema.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW