Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu magambo yuzuyemo ubusizi n’ubuvanganzo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Edouard Bamporiki yavuze ko Covid-19 ifite ubukana bityo ko nta we ukwiye kuyisuzugura.
Bamporiki agereranya imbaraga z’Abazungu barwanaga na Muhigirwa n’ubukana bwa Covid-19 akagaragaza ko ari iyo kwirindwa.
Kuri Twitter “Bisangwa bya Rugombituri yahuye na Muhigirwa ahunga ati: nawe mwene Rwabugiri urahunze? Muhigirwa ati: ni aho umwami yakwiyizira, narahira ko ntazongera kurwana n’abazungu. Barwana nk’abatagira umutima, bamariye Ingabo nkaho bazingabiye bokanyagwa. #IrindeCovid itatumaraho ingabo.”
Ibitekerezo kuri aya magambi ni byinshi, ndetse hari abamusabye gukora ku mufuka akabafasha guhangana n’iminsi mibi barimo kubera Covid-19. Gusa Edouard Bamporiki avuga ko hari gahunda yo kugoboka abari mu mage Leta y’u Rwanda yashyizeho muri iki gihe hari Guma mu Rugo.
Kuri Twitter yagize ati “Gihanga yaremye Inzira y’Umuganura dusobeka ubumwe, Ruganzu II Ndoli abundutse yunamura u Rwanda rwandana Umuganura, Kigeli IV Rwabugiri agwiza ubugiri ngo utugereho, HE Paul Kagame ahuza imirage y’izo ntwari zose none u Rwanda ruraganuza abo COVID19 yabujije umwero. MUZARWITURE.”
Guhera ku Cyumweru taliki ya 18 Nyakanga 2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugoboka imiryango ibaho ari uko ivuye gukora, kuri ubu ikaba iri muri Guma Mu Rugo y’iminsi 10 yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali no mu turere 8.
Muri uku kugoboka imiryango yakozweho na COVID-19 yaryaga ari uko yakoze, ku munsi wa mbere w’iyi gahunda, imiryango irenga ibihumbi 20 yo mu Mirenge 12 yatangirijwemo igikorwa cyo gutanga ibiribwa muri Kigali yahawe ibiribwa bisaga toni 300.
Ku munsi wa 2 iki gikorwa gikomereje mu Mirenge yose yo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 turi muri Guma mu Rugo.
- Advertisement -
Mu mujyi wa Kigali, iki gikorwa cyatangiriye mu Mirenge ya ya Muhima, Kimisagara na Rwezamenyo yo mu Karere ka Nyarugenge; iya Kinyinya, Gisozi, Kimironko, Gatsata na Remera yo muri Gasabo; n’iya Gahanga, Gatenga, Kigarama na Gikondo yo muri Kicukiro.
I Kigali habaruwe imiryango isaga 221,000 yiyongeraho iyo mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro isaga 34,000.
Inzego z’ibanze muri utwo Turere zaje gufata bimwe mu biribwa mu Mujyi wa Kigali bisanga ibindi biri mu bubiko buba muri buri Ntara hakurikijwe ibyera mu Turere tuyigize.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW