Belarus yafunze umupaka na Ukraine yikanga Coup D’Etat

webmaster webmaster

Belarus (Biélorussie) yafunze umupaka wayo na Ukraine, ivuga ko hari intwaro zirimo koherezwa rwihishwa mu gihugu.

Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yafunze umupaka na Ukraine yikanga Coup D’Etat

Perezida Alexander Lukashenko avuga ko ibyo biri mu mugambi w’ibihugu bikomeye wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe, amazeho imyaka 27.

Gusa nta  gihamya atanga, Lukashenko yavuze ko inzego z’ubutasi za Belarus zavumbuye amatsinda y’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga icura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Yavuze ko intwaro zarimo kohererezwa imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga n’Ubudage, Lithuania, Pologne, Ukraine na Amerika.

Mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 y’ubwigenge bwa Belarus nyuma yo gusenyuka kw’Ubumwe bw’Abasoviyeti, Lukashenko yagize ati: “Intwaro nyinshi zirimo kuva muri Ukraine ziza muri Belarus. Ni yo mpamvu nategetse abashinzwe umutekano ku mupaka gufunga byuzuye umupaka na Ukraine”.

Yavuze ko azabaza umukuru w’Ubudage Angela Merkel n’abandi bategetsi ku bijyanye n’ayo makuru.

Ukraine yahakanye kwivanga mu mitegekere ya Belarus ndetse ivuga ko gufunga uwo mupaka wa kilometero 1,084 bizatuma abaturage bayo bahababarira.

Belarus ihana imbibi na Ukraine mu Majyepfo. Mu Burengerazuba hari Pologne na Lithuania, mu Majyaruguru hari Latvia (Lettonie), n’Uburusiya mu Burasirazuba.

Iki cyemezo cyo gufunga umupaka kirushijeho kongera umwuka mubi mu mubano wa Belarus n’ibihugu bikomeye.

- Advertisement -

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Leta yarakariwe n’amahanga ubwo yahatiraga indege ya kompanyi Ryanair kugwa muri icyo gihugu,  Polisi igahita ifata Umunyamakuru unenga Leta wari uyirimo. Ibyo byatumye ibihugu by’i Burayi na Amerika bifatira ibihano Belarus.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW