Nyanza: Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ryaremeye abarokotse Jenoside inka 2

webmaster webmaster

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza (JADF) ryaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ryagabiye Uwarokotse Jenoside bamwereka ko batari bonyine

Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 27 wakozwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza (JADF) hatanzwe inka 2 zagenewe abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubaremera.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza, Nshimyumukiza Martin yavuze ko iyo umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bawukoze baremera abarokotse Jenoside bakomeza kubafata mu mugongo nk’Igikorwa bakomora ku Mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame muri gahunda ya “Girinka”

Ati “Tubafata mu mugongo nk’ikimenyetso cy’ubukungu kandi kikaba ikimenyetso cy’urukundo abarokotse Jenoside bagakomeza kugira impumuro y’ubuzima kuko baba babona abafatanyabikorwa babari iruhande.”

Mukarubayiza Ziripa utuye mu Kagari ka Runga, mu Murenge wa Rwabicuma wagabiwe inka yavuze ko ari amahirwe agize kuko igicaniro cye cyari cyarazimye cyongeye kwaka akaba agiye korora bityo azabashe koroza abanda.

Mukabadege Ephrasie wari usanzwe utuye mu kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma na we yagabiwe inka, yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wabegereje ubuyobozi hafi bakaba babatekerezaho binatuma banorozwa inka bikaba byabafasha kwivana mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yibukije aborojwe inka ko bagomba kuzifata neza bibuka ko korozwa ari gahunda y’Umukuru w’Igihugu ikomeje kwimakazwa.

Ati “Niba inka bagabiwe igize ikibazo bihutire kubimenyesha inzego z’ibegereye haba Umukuru w’Umudugudu cyangwa umuvuzi w’amatungo ku buryo umuntu anayisuye yasanga imeze neza kandi yabyara bakitura bagenzi babo.”

Mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyanza ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bamaze kugabira Inka abaturage baturutse mu Mirenge 6 aho hamaze gutangwa inka 13 abahabwa inka bava ku rutonde rwatanzwe n’Umurenge mu bagomba n’ubundi guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abarokotse Jenoside bagabiwe basabwe kuzifata neza

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA