Copa America: Argentine yatsinze Bresil, Messi yegukana igikombe gikomeye mu myaka 15

Nyuma y’ imyaka 15 ashaka igikombe ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye Argentina, Lionel Messi na bagenzi be begukanye igikombe cya Copa America 2021 batsindiye Brazil ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Abakinnyi bahaye Lionel Messi icyubahiro gikomeye nyuma yo gutwara igikombe

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma inshuro 5 ziheruka ntatware igikombe cya Copa America, Lionel Messi yacyegukanye nka kapiteni wa Argentina batsinze Brazil iri iwayo igitego 1-0.

Brazil itatsindirwaga iwayo iyo yabaga yakiriye Copa America cyane ko yabikoze inshuro 5 zose, yatsinzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu na Argentina mu mukino Lionel Messi yahawemo icyubahiro gikomeye.

Igitego cya Angel Di Maria ku munota wa 2, ku mupira yahawe na Rodrigo De Paul ni cyo gihesheje igikombe Argentina itahabwaga amahirwe imbere ya Brazil.

Nubwo Brazil yagerageje kuyobora umukino no gushaka kwishyura, yaberewe ibamba n’ubwugarizi bwa Argentina by’umwihariko umukinnyi mushya wa Atletico Madrid, Rodrigo De Paul.

Iki ni igitego cya 152 Argentina itsinze Brazil mu nshuro 40 imaze kuyitsinda mu marushanwa yose bahuye.

Kuva yatsindwa n’Ububiligi mu gikombe cy’isi 2018, Brazil ntiyari yagatakaje umukino n’umwe mu marushanwa azwi, none iri joro Argentina yayibabaje itwara Copa America yaherukaga mu 1993.

Angel Di Maria watsinze igitego cyahesheje Argentine Copa America

Uyu ni umukino wa 20 Argentina imaze idatsindwa kuva yatangira gutozwa na Lionel Scaloni. Argentina yakinaga finale ya 29 muri Copa America.

Argentina yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 7 kuva mu 1993 yiyunze n’abafana bayo bituma inganya ibi bikombe na Uruguay kuko bose bagize 15, Brazil ifite 9 ku mwanya wa 3.

- Advertisement -

Umunyezamu mwiza w’irushanwa yabaye Emiliano Martinez wagurishijwe na Arsenal ajya muri AstonVilla.

Yamaze imikino 4 muri Copa America 2021 atinjizwa igitego, ni we munyezamu wa mbere wo muri Argentina utwaye iki gihembo.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Lionel Messi watowe hamwe na Neymar Jr banganya amajwi mu gihe ari na we watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa (4) nubwo yahushije icyari cyabazwe muri uyu mukino ku munota wa 88 asigaranye n’umunyezamu bonyine.

Ubwo umukino wari urangiye abakinnyi ba Argentina batereye mu kirere Lionel Messi bamushimira umutima wo kwitangira igihugu yagize kuva yatangira guhamagarwa no kuba yabahesheje igikombe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Neymar Jr yarize arahogora nyuma yo gutsindwa uyu mukino 
Lionnel Messi yikuyeho igisuzuguriro cyo kudahesha ikipe y’Igihugu igikombe

 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW