COVID-19: Inzu y’ubucuruzi yafunzwe iminsi 7 nyirayo acibwa Frw 300, 000

webmaster webmaster

Akarere ka Nyarugenge kafunze inyubako y’ubucuruzi  ya CITIZEN CONNER iri ahazwi nko ku Iposita  izwiho gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cy’iminsi irindwi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko iyi nzu iri ruguru gato y’Umusigiti wo mu Mujyi (bahita ku Iposita) itubahirizaga ibwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19

Iyi nyubako yafunzwe   kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 ubwo Akarere ka Nyarugenge kagenzuraga ko yashyize mu bikorwa amasezerano yagiranye na ko  ajyanye n’ingamba nshya zo kwirinda COVID-19 bagasanga ntibyakozwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonzonziza Emmy yabwiye Umuseke ko iyi nyubako itubahirizaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo ko aakozi bose bazaga mu kazi kandi amabwiriza ateganya ko bakorera mu rugo, ku kazi hakajya abangombwa.

Ati “Byakozwe mu rwego rwo kuba batari kubahiriza na gato amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ni ukuvuga ngo barakora 100% nk’uko byari bisanzwe.”

Yakomeje agira ati “Wasangaga yaba abacuruzi n’abaguzi nta 50%, abahagenda nta gushyiramo intera ya metero, ubuyobozi bw’inyubako bufatanyije n’abacuruzi nta cyo bwigeze bukora ngo bushyireho ingamba zo kwirinda COVID-19.”

“Ikindi kandi ibyo babirenzeho nyuma y’aho tugiranye amasezerano kuko ubuyobozi bw’Akarere bwateguye amasezerano bagomba kubahiriza kugira ngo birinde COVID-19 bijyanye n’imyanzuro n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.”

Yavuze ko nyuma yo gufungirwa basabwe kugenda bakerekana uburyo bazashyira mu bikorwa amabwiriza kandi bakerekana urutonde rwose rw’ababacuruzi bahakorera n’uburyo bazajya basimburana mu gihe giteganyijwe ndetse no gushyiraho ibimenyetso byererekana uburyo abahagana bahagarara.

Ngabonziza Yasabye abantu kugira uruhare mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho birinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ni uko bagomba kumva ko buri wese afite uruhare rwo kugira ngo acyirinde kandi akirinde n’abandi. Ikindi ni uko n’abaturage bagana inyubako zirimo iz’ubucuruzi  bakabona hari amabwiriza atubahirizwa na bo ubwabo bakwanga gukomeza kubirebera kuko n’abirebera ni we biri buze kugiraho ingaruka ku buryo byamubuza ubuzima cyangwa se bikabubuza abandi.”

- Advertisement -

Usibye kuba yafunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi, yanaciwe amande angana na Frw 300 000 kandi mu gihe itakwerekana gukosora ibyo isabwa igakomeza gufungwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW