Muhanga/Shyogwe: Umugore yasanzwe hafi y’iwe yapfuye

webmaster webmaster

Mu Murenge wa Shyogwe hari umugore wavuye iwe ku wa Gatanu ahagana saa munani z’amanywa, bongeye kumubona bukeye hafi y’iwe yapfuye, umwe mu bakekwaho kugirana isano n’urwo rupfu yajyanwe ku mpamvu z’iperereza.

Mukasibo Eugenie w’imyaka 49 ni umugore wakoraga mu birombe aho batwika amatafari, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mme Kayitare Jacqueline avuga ko uriya mugore ejo yiriwe ku kazi arataha ariko ntiyagera mu rugo.

Ati “Bambwiye ko yajyaga ataha avuye gukora ntagere mu rugo ariko bugacya akagaruka. Umugabo yaratashye aha abana amafaranga yo guhaha, barateka bararyama. Mu gitondo umugabo agiye mu kazi baramubwira ngo umugore wawe bamusanze hafi y’urugo yapfuye.”

Kayitare Jacqueline akomeza avuga ko nta kigaragaza ko uriya mugore yishwe kuko ngo nta gikomere bamusanganye, akavuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurimo kubikurikirana.

Umuryango w’uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe.

Umukobwa wa nyakwigendera witwa Bankundiye, yabwiye Umuseke ko nyina yajyanye ibishyimbo mu rugo ejo (ku wa Gatanu tariki 02 Nyakanga, 2021), abisigira uwo mwana arateka, ubundi Nyina asubira ku Gasantire kitwa Kata. Ngo yavuye imuhira mu masaha ya saa munani (14h00).

Ati “Twasanze agaramye hasi, abantu baravuga ko bamwishe bamurambika hasi.”

Uyu mugore asize abana 4. Umwana avuga ko umubyeyi we yajyaga kunywa inzoga ariko agataha.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko hari uwitwa Mushimiyimana Piyo, ufite akabari hariya muri Santire ya Kata watwawe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo atange amakuru ku rupfu rw’uriya mugore nyuma yo kubona ko iwe hari amaraso, gusa Mushimiyimana we akavuga ko bishoboka ko ari uwahaviriye imyuna.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.