MINAGRI yasobanuye iby’amafi angana na Toni 100 yapfiriye mu kiyaga cya Muhazi

webmaster webmaster

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemeje ko amafi abarirwa muri Toni 100 yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana yapfuye bitewe n’ukwihinduranya kw’amazi byatumye amafi arwanira umwuka wo guhumeka (Oxygene) n’ibimera byo mu mazi (algue) biwukenera mu gihe cy’ijoro.

Umushoramari nyiri aya mafi avuga ko yahuye n’igihombo gikomeye.

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeje ko urwo rupfu rwatewe n’ukwihinduranya kw’amazi gutuma amafi arwanira umwuka wo guhumeka (oxygen) n’ibimera byo mu mazi (algue) biwukenera mu gihe cy’ijoro.

MINAGRI ivuga ko ubundi ibyo bimera byo mu mazi  byinjiza umwuka mubi (CO2)  bigasohora umwiza ku manywa, ariko bikinjiza umwiza bisohora umubi mu masaha y’ijoro.

Iyo habayeho kwihinduranya kw’amazi cyane cyane bikunze kubaho mu masaha y’ijoro, bya bimera byivanga n’amazi cyane cyane ayegereye inkengero maze bikaba bishobora guteza ikibazo cyo gukamura umwuka wo guhumeka ku binyabuzima byegereye inkombe bizwi mu cyongereza nka “algal bloom”.

Icyo gihe ifi zikuze zose zegereye ku nkombe z’ikiyaga cyangwa uruzi zirapfa zibuze umwuka wo guhumeka.

Mu kwirinda ibyo bibazo, abakora ubworozi basabwa kumanura za karerembe cyangwa utuzu twororerwamo amafi kugeza nibura kuri metero 8 z’ubujyakuzimu uvuye ku nkombe, bagashyira intera ihagije hagati ya kareremba n’indi ndetse no kuzisukura mu buryo buhoraho kugira ngo byorohere umwuka mwiza kwinjiramo.

MINAGRI yatangaje ko irimo gutegura uburyo bw’ubwishingizi buzwi nka ‘Tekana’ ku bakora ubworozi bw’amafi bukaba ari ubwishingizi bumeze nk’ubutangwa ku nka, ingurube, inkoko n’ibihingwa bimwe na bimwe.

Abaturage baturiye ikiyaga cya Muhazi aho ariya mafi yapfiriye babujijwe kuyarya kuko ashobora kubatera uburwayi butandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW