Kwibohora 27 : Ndayisaba Fidèle asanga gutuzwa mu midugudu byaraguye amarembo y’ubumwe n’ubwiyunge

webmaster webmaster

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yavuze ko kuba mu Rwanda hari abaturage batujwe mu midugudu kandi nta n’umwe uhejwe  asanga byaraguye amarembo magari y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umudugudu wa Karama ni umwe mu midugudu y’icyerekezo u Rwanda rwubatse igatuzwamo ababaga mu manegeka bikabafasha gufatanya mu bikorwa by’iterambere

Ibi abitangaje mu gihe mu mwaka wa 2020,  Inama y’Abaminisitiri yemeje igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere 2050 u Rwanda rwihaye.

Muri icyo gishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka cyigena ko mu mwaka wa 2050 ,biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda,  mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura ku midugudu.

Urwo rugendo  rw’iterambere rugamije gukomeza gukura umuturage mu bwigunge , rumuganisha ku iterambere risesuye .

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu baturage  baganiriye na Isango star  bo mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo , Umudugudu wa Karama mu Mujyi wa kigali bemeza ko nyuma y’aho bagiriye mu mudugudu, byabakuye mu bwigunge ndetse bituma  bunga ubumwe  n’abandi  bafatanya  ibikorwa by’iterambere.

Mbyariyehe Abel yagize ati ” Ni ukuvuga ngo hano iyo umwe agize ikibazo, twese tuba tugisangiye,  ntabwo ikibazo kireba runaka cyangwa uriya.  Niba umuturanyi wawe arwaye ugomba kumenya ko arwaye, ugomba kumenya ko yavuye kwa muganga, ukamusura ukamenya niba ariho  kuko aho twari dutuye umuntu atandukanye n’undi ntabwo byari gushoboka.”

Undi utifuje ko umwirondo we utangazawa yagize ati “Ku ngingo y’ubumwe n’Ubwiyunge, ni intambwe ndende yo gushimira ubuyobozi bwiza. Nk’uko abanyarwanda bavuga ngo  usanga umuturage atatse undi akomaho umwotso.Iyo umwe atatse undi aramwumva akamutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba yavuze ko gahunda yo gutura  mu midugudu yagize akamaro  gakomeye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Hari imidugudu y’umwihariko yashyizweho  ihuza abantu binjiye mu rugendo rw’Ubwiyunge  , mu rugendo rwo komorana ibikomere bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, nk’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,. Imidugudu yagiye yubakwa igahuriza hamwe abarokotse Jenoside n’abagize uruhare muri Jenoside, bakagira umwanya wo kubiganiraho kandi bakiyimeza kwinjira mu rugendo rwo komorana ibikomere no gufatanya mu bikorwa bibateza imbere,. Biranaborohera kandi mu gushyigikirana mu bikorwa bibateza imbere.”

- Advertisement -

Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda 2020, bwerekana ko  hari  intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri 94.7%, ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe umwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

Gutuzwa mu Midugudu Biranaborohera kandi mu gushyigikirana mu bikorwa bibateza imbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW