COVID-19: Kugambirira ikintu kibi ukagikora, mu mategeko byitwa ubwinjiracyaha – CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko nyuma y’aho Guverinoma ivuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”, abantu benshi bakomeje kuyarengaho kandi babigambiriye, ibyo ngo ni icyaha.

CP Kabera yavuze ko abantu bica amabwiriza babigambiriye mu mategeko biba byabaye icyaha kandi ko amategeko agomba gukurizwa

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 mu kiganiro na RBA, aho yavuze ko hakomeje kugaragara umubare mwinshi w’abantu bakomeje kurazwa muri Stade barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkana.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abantu bari kubahiriza amabwirza ariko ko urwego bikorwamo rudashimishije.

CP Kabera yavuze kandi  ko  mu masaha 24 gusa yo ku wa 2 Nyakanga 2021 abantu barenga 5000 bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bafatiwe ahantu hatandukanye harimo n’utubari.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza babishaka mu mategeko biba ari ubwinjiracyaha kuko biba byamaze kuba icyaha.

Ati “Iyo ubona abantu bihisha Polisi bakagenda bagafungura akabari,bakanywa , bakicucika mu cyumba bakazafatwa na Polisi ari uko ihawe amakuru n’abandi bantu , ubona ko abo bantu batagambiriye kwica ayo mabwiriza? babigambiriye  ariko bamenye y’uko nibyo bintu byo kugambiririra ikintu ukagikora , mu mategeko ni ubwinjira cyaha . “

Yakomeje agira ati “Kubera ko iyo waje gutyo ukaba wanduye  COVID19 ubizi ugasanga bagenzi bawe . Ibyo byose  biba byatangiye no kwinjira no mu byaha abantu bamenye y’uko  harimo n’abari gukora ibyaha bihanwa n’amategeko bitari amande no gufungwa by’ighe gito.”

CP Kabera yanenze abashoferi bashyira abagenzi mu mudoka bakayuzuza mu gihe isaha yo kugerera  mu rugo iba yegereje badakurikije amabwiriza yashyizweho , ababwira ko ibyo bakora atari byo .

Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu kujya batunganya ibyo baba bagomba gutunganya hakiri kare mbere y’uko isaha yo kugerera mu rugo ibasanga bakiri mu kazi kugira ngo batagongama n’inzego z’umutekano .  Iyo   bidakozwe baba bishyira mu byago ndetse n’Igihugu muri rusange.

- Advertisement -

Kuwa uyu wa Kabiri  tariki ya 29 Kamena nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus  atangira gushyirwa mu bikorwa   guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.

Muri ayo mabwiriza harimo ko ingendo zibujijwe guhera Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bigafunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Mu  bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIME RAYMOND / UMUSEKE.RW