Gabon: Abagerageje guhirika ubutegetsi muri 2019 bakatiwe

webmaster webmaster

Abasirikare batatu bari mu  bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo ubwo mu mwaka 2019 yari arwaye Stroke, bakatiwe n’urukiko rwo mu murwa Mukuru Libreville igifungo cy’imyaka 15 bari muri gereza.

Lt Kelly Ondo Obiang ari kumwe n’abandi batangaje ko bafashe ubutegetsi nyuma ingabo zirabahiga bamwe baricwa abandi barafatwa

Lt Kelly Ondo, umwe mu bagize umutwe urinda Perezida n’abandi babiri bafatanyaga akazi baciwe ihazabu  ya miliyoni 31 CFA (amafaranga akoreshwa muri iki gihugu) angana n’amadolari $ 56,100 kandi buri birukanwa mu gisirikare.

Bose uko ari batatu  bahamwe icyaha cyo guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, umugambi mubisha hamwe n’icyaha cy’ubujura.

Umwunganizi wabo Jean-Pierre Moumbembe avuga ko azajuririra iki gihano bahawe.

Ni mu gihe  abo bari bafatanyije  barimo abapolisi batanu n’umusivire umwe na bo    ubushinjacyaha bwabasabiye kugirwa  abere.

Ku wa 7 Gashyantare 2019 nibwo  agatisiko k’abasirikare kayobowe na

Lt Kelly Ondo, bagiye kuri Televiziyo na Radiyo  by’igihugu  batangaza ko bafashe ubutegetsi gusa iyo Coup d’Etat iza gupfuba.

Icyo gihe babiri muri bo bahasize ubuzima barimo na Lt Kelly Ondo Obiang wari ubayoboye, abandi batabwa muri yombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW