Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi mushya wa WASAC, uwo asimbuye amaze amezi 8

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) nyuma y’uko uwari uriho amazeho amezi 8 mu nshingano ze.

Gisele Umuhumuza, yari Umuyobozi wungirije wa WASAC ushinzwe gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro

Itangazo risinyweho na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Gisele Umuhumuza ari we Muyobozi Mushya wa WASAC, (Acting Chief Executive Officer) akaba asimbuye Alfred Dusenge Byigero.

Uyu Alfred Dusenge Byigero yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri tariki 14 Ukuboza 2020 akaba yari asimbuye Aimee Muzola.

Nta mpamvu yatangajwe ku isimburwa ry’uyu Muyobozi, gusa Ikigo cy’igihugu cy’Isuku n’Isukura cyakunze kugarukwaho kenshi kivugwamo imicungire mibi y’umutungo, ndetse no kuba serivise zo kwihutisha kugeza amazi mu baturage zitihuta nk’uko bigenda ku mashanyarazi.

Alfred Dusenge Byigero yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC mu Ukuboza 2020

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW