Gatsibo: Umugore yishe umugabo we ajya kwirega kuri Polisi, ngo “yamukubise umwuko”

webmaster webmaster

RIB yafunze umugore witwa Abayisenga, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we Kamizikunze Pierre w’imyaka 51, Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko yamujijije amakimbirane yo mu ngo yari amaze igihe.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo aho umugore witwa Abayisenga yemera ko ari we wishe umugabo we Kamizikunze Pierre Claver wahoze ari SEDO w’Akagali ka Gituza.

Byabaye mu ijoro ryakeye, Umuvugizi wa RIB avuga ko uriya mugore yamusanze aryamye amukubita ikintu aramwica.

Bivugwa ko yamubise umwuko munini bakoresha mu gushigisha ikigage amujijije amakimbirane yo mu ngo yari amaze igihe.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Umuseke ati “Uyu mugore arabyemera yamaze kumwica ajya kuri Polisi ati “Nishe umugabo wanjye,” bati “Umujijije iki?” Ati “Mujije amakimbirane.”

Umugabo we ngo yari amaze igihe agiye gushakisha imibereho mu Ntara y’Amajyepfo.

Dr Murangira Thierry avuga ko ubutumwa aha abantu ari uko nta we ukwiye kwica uwo bashakanye bishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire.

Ati “Bakwiye kwifashisha inzego za Leta mu kuyakemura byakwanga bakaza muri RIB, uko kubibika ni byo bivamo kwicana.”

Amategeko atagenya igihano cyo gufungwa Burundu ku muntu wica undi abigambiriye.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW