Perezida Kagame yizeye gukorana na Perezida Ndayishimiye mu gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi

webmaster webmaster

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byashimiye Perezida Kagame Paul kuba yarahaye agaciro ubutumire bwa kiriya gihugu mu birori byabo. Bamushimiye bagaragaza ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we Ndayishimiye.

Ibaruwa yanditswe na Perezida Paul Kagame igaragaza ko yizeye kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Perezida Ndayishimiye Evariste yashimiye mugenzi we w’ u Rwanda Paul Kagame ku bw’ibaruwa yamwoherereje n’uburyo yifatanyije n’Abarundi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59, iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Iyi baruwa ya Perezida Paul Kagame yo ku wa 28 Kamena 2021, igaragaza ko Perezida Kagame yari amaze kwakira ubutumire bwa mugenzi we Ndayishimiye muri uriya muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021.

Muri iriya baruwa ya Perezida Kagame, atangira ashimira mugenzi we kuba yaramutumiye muri uriya muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Ivuga kandi ko buriya butumire bugaragaza ubushake bw’u Burundi mu kongera kubura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi mu gihe ibi bihugu byari bisanzwe ari nk’ibivandimwe.

Perezida Kagame akomeza amenyesha mugenzi we ko atazabasha kuboneka muri uriya muhango ariko ko “nzohereza itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente uzaba ampagarariye muri uyu muhango udasanzwe.”

Akomeza kandi amenyesha mugenzi we ko ku giti cye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda bamwifuriza amahoro n’uburumbuke yaba we ndetse n’Abarundi bose mu gihe bizihiza ubwigenge.

Perezida Kagame asoza avuga ko yizeye kuzahura na mugenzi we Evariste Ndayishimiye no gukomeza gukorana mu gutsimbataza umubano w’ibihugu byabo.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW