Polisi ya Uganda yafashe abandi 4 bakekwaho kurasa Gen Katumba wabarwanyije bamurashe

webmaster webmaster

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kugira uruhare mu iraswa rya Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Edward Katumba Wamala, icyo gihe umukobwa we n’umushoferi bahasize ubuzima. Umwe mu barwanyije Abapolisi yahise araswa.

Gen Wamala ari kumwe n’umubwa we witabye Imana (Archives)

Polisi yavuze ko abakekekwa bishoboka kuba bari baratojwe mu nkambi y’inyeshyamba zikorera mu gihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko uyu mutwe wateganyaga gutegura ibindi bikorwa by’iterabwoba mu gihugu.

Minisitiri Wamala yarashwe ari mu modoka we n’umukobwa we Brenda Nantongo n’umushoferi we bo bahise bapfa. Icyo gihe abagabo bari kuri moto barashe imodoka ya Gen Wamala amasasu menshi, we akomereka ku rutugu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uganda-gen-wamala-yarashwe-nabantu-bari-kuri-moto-umwana-we-bari-kumwe-ahita-apfa.html

Perezida Yoweri Museveni yategetse inzego z’umutekano gukora iperereza risesuye kuri icyo gitero hakamenyekana ababyihishe inyuma.

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, yarashwe mu gitondo  cyo ku wa 1 Kamena 2021.

Hashize iminsi mike hari abandi bantu bagejejwe imbere y’Urukiko ku mpamvu zifitanye isano n’iki gitero.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uganda-abantu-babiri-barashinjwa-kwica-umushoferi-numukobwa-wa-general-katumba.html

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: BBC

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW