Gicumbi: Ivuriro ryakoreraga mu biro by’Akagari ryabonye ahandi rizajya rikorera

webmaster webmaster

*Bavuga ko bakeneye amashanyarazi

Abaturage bo mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Rutare bavuga ko bamaze igihe bivuriza mu biro by’Akagari, ubu bubakiwe ivuriro rito (Poste de Sante).

Ivuriro rito bubakiwe mu kagari ka Nkoto ntabwo harageramo amashanyarazi

Ivuriro ryabo riherereye mu Mudugudu wa Rwangamwanda, gusa bekeneye amashanyarazi kuko bavuga ko serivisi bakenera batazibona uko bikwiye.

Bamwe mu baturage twaganirije bavuga ko mbere y’uko bubakirwa ivuriro, bahoraga bahurira ku kagari n’abandi baturage baje kwaka serivisi zisanzwe zitangirwa mu nzego z’ibanze.

Ubundi ngo bashoboraga kuhahurira n’Abunzi bagiye mu nama, ndetse naba mutwarasibo bigatuma abarwayi batabona serivisi uko babyifuza kubera urusaku.

Inyubako y’ibiro by’akagari bemeza ko yari nto bigatuma bahabwa serivise bacucitse, bikaba byari ikibazo muri ibi bihe Covid-19 yafashe intera mu Rwanda.

Nyirahabimana Emelance umwe mu baturage baganiriye n’Umuseke agira ati: ”Mbere kuvanga abaturage barwaye n’abazima baje kwaka serivisi ku kagari ntabwo twahuzaga, kuko hari umurwayi uba adakeneye abantu bamusakuriza, ab’imanza baje guhura n’Abunzi basakurizaga abarwayi.

Yongera ati: ”Ubwo ikibazo cy’ubucucike cyakemutse turashima, ariko dusigaje kubona amashanyarazi ku ivuriro, kuko hari serivisi zidindira kubera kutabona uko bandika imyirondoro y’abarwayi baje kwivuza kuri mituweri, kuko biba bikenewe kwandikwa muri mudasobwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkoto wungirije (Sedo) Gapfizi Jean Claude na we yabwiye Umuseke ko mbere byari bigoye ko serivise zitangwa ku kagari zihura n’izitangwa ku ivuriro.

- Advertisement -

Ati “Byari imbogamizi ikomeye kuko n’umuntu muzima yarazaga akaba yataha arwaye, hari haranabaye hatoya mu byumba, ntitubone aho tubika ibikoresho by’akagari, n’abunzi bajya baza kuhakorera ugasanga ari imbogamizi kubera ubwinshi bw’abatugana.”

Yongeraho ko nubwo ikibazo cyo kubyigana n’abarwayi cyekemutse babangamiwe no kuba batagira amashanyarazi kuko bituma batanga serivisi mu buryo bugoranye.

Ati: ”Nkubu inyandiko zose zisigaye zikorerwa ku ikoranabuhanga kandi nta mashanyarazi tugira, abashaka ibyiciro y’ubudehe, ni ikibazo gikomeye kuko dufite imashini ariko tubanza gufata amakuru y’ibanze tukayabika ahantu nyuma tukajya guhiga ahari umuriro bigatuma serivisi dutanga zigenda gahoro.”

Tuyishime Samuel ni Umuganga (umuvuzi)  kuri Poste de Sante ya Nkoto, na we avuga ko ivuriro kuba rikora ridafite amashanyarazi bigoranye.

Agira ati: ‘’Hano mureba nta muriro uhari, nta muntu ugitanga serivisi z’ibintu bitanditse, bituma dukora inshuro ebyiri. Hari ibintu byinshi bisaba kugira ngo ubisetirise (sterilisateur)  kugira ngo microbe zipfe bidusaba gucana amakara kandi kugira ngo amazi agere kuri degree 100 z’ubushyuhe  biba bigoye, kandi hari ibikoresho twagacometse bisaba amashanyarazi.’’

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mbere gukorera mu Kagari ngo byabatezaga kubangamirwa cyane ku bagiye kwivuza

 Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi