Ruhango: Abasore n’inkumi batangiye urugendo rwo kujya mu ijuru n’amaguru

webmaster webmaster

*Umwe yavuze ko yapfuye muri we hazukiramo undi muntu ku buryo uwo babona uvuga atari we
*Bavuga ko bavuye mu Mudugudu wa Rimbukiro berekeje i Siyoni

Abasore n’inkumi bo mu Murenge wa Kagabagari mu Karere ka Ruhango bateye urujijo benshi bavuga ko badakozwa ibijyanye n’amabwiriza  yo kwinda COVID-19 ko ahubwo bari mu rugendo rugana mu ijuru.

Uru rubyiruko ntirugira aho rubarizwa ku Isi, aho bwije bageze niho barara

Ni abasore ubona ko bakiri bato bari mu kigero cyiri hagati y’imyaka 18 na 25 birirwa mu mashyamba, bakanayararamo bitegura kujya mu ijuru.

Ubwo baganiraga na TV1 bavuze ko kuba u Rwanda rwugarijwe na Coronavirus ibyo batabizi kuko bo bahanze amaso urugendo rwabo.

Igitangaje ni uko badakozwa ibyo gukoresha itumanaho, kubarurwa mu idini, ndetse abari bakiri mu ishuri barivuyemo basiganwa n’igihe ngo bigire mu ijuru.

Aba basize imiryango yabo bibera mu mashyamba  bashaka inzira ibajyana i Siyoni. Uru rubyiruko rwavuze ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gushyiramo intera batayubahiriza kuko Imana ibasaba guterana Kwera.

Umwe yagize ati “Imana yemera ko twegerana muri ibi bihe ahubwo tugomba kuziba icyuho, tukereka Satani ko yatwiciramo hagati.”

Undi yagize ati “Ubwo niba Uwiteka avuga ngo nimuze ahiherereye tujye inama, urumva ntabwo wajya gusigamo metero kandi yaravuze ngo mutahishe bene data guhoberana kwera. Ubu turi kuva mu Mudugudu w’irimbukiro twerekeza i Siyoni, turashaka Umudugudu uhoraho.”

Umwe mu basore bari muri iri tsinda yavuze ko ubwo yari arangije amashuri atandatu abanza ari bwo Imana yamutoranyije.

- Advertisement -

Nta myirondoro bagira cyangwa agace runaka babarizwamo, yewe niba n’ababyeyi babo barigeze kubita amazina kuri ubu ntayo kuko bavuga ko batabarizwa kuri iyi Isi.

Undi musore na we uri muri iri tsinda, yavuze ko ibyo bakora na bo atari bo ko ahubwo hari indi mbaraga ibakoresha kuko bo bamaze gupfa.

Yagize ati “Ibi bintu biteye isoni kubivuga ariko kuko namaze gupfa muri njye hakaba hari indi mbaraga iri kunkoresha, niyo mpamvu mba niteguye gutanga amaraso kugira ngo hagire n’abandi babasha kumenya ubu butumwa kuko n’Umuremyi wacu yatanze amaraso.”

Iyi myitwarire y’uru rubyiruko inengwa na bamwe mu babyeyi bo muri aka gace aho bavuga ko bagakwiye gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse ko badashyigikiye ko bava mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Umuseke ko kuri ubu Akarere gafatanyije n’ababyeyi ndetse n’abayobozi b’amatorero katangiye gahunda yo kubigisha kugira ngo uru rubyiruko ruhindure imyumvire.

Mukangenzi yavuze ko babiri muri bo bamaze kuboneka mu gihe abandi bane bagishakishwa ngo na bo bigishwe.

Yavuze kandi  ko bafatanyije n’ababyeyi hari icyizere ko bazahindura imyumvire ndetse bakaba bamasubira ku mashuri.

Yagize ati “Aho bigeze rwose icyizere kirahari kuko turimo turaganira. Baba bafite ibitabo basoma ariko turimo turafatanya n’Abakirisitu n’abapasitoro kugira ngo bahindure imyumvire.”

Mukangenzi yasabye abantu kudakurikira ukwemera kujyana umuntu kuyoba ahubwo ko bakwiye gushishoza bakareka kugenda buhummyi mu myizerere.

Si ubwa mbere hagaragaye abantu bafite imyemerere nk’iyi kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo mu Murenge wa Bweramana hagaragaye abantu bavugaga ko abana babo  badakwiye kujya mu ishuri.

Gusa Akarere kaje kubigisha ndetse bemera kwisubiraho batangira kubohereza ku mashuri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Uyu avuga ko biteye isoni kuvuga ko yapfuye, ariko ngo uwo babona si we ahubwo ni Christu uvuga
uyu ngo yitwa Umugenzi yavuye mu Mudugudu wa Rimbukiro ahamagawe n’Imana
Uyu mukobwa we avuga ko batapfukamira Coronavirus, bityo ingamba zashyizweho bo ngo ntizibareba

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW