Muhanga: Umuforomo avugwaho guha impapuro mpimbano abarwaye COVID-19 bagataha

webmaster webmaster

*Uyu muforomo yavunitse ivi asimbutse igipangu ubwo yari agiye gufatwa

Umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Kabgayi, akurikiranyweho inyandiko mpimbano zirimo guha ibyangombwa abarwayi ba COVID-19 ko batayirwaye.

Ibitaro bya Kabgayi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Kabgayi, inyandiko mpimbano yahaga abarwayi ba COVID-19.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thiery avuga ko uyu mukozi afunzwe azira gukora inyandiko mpimbano zirebana n’abarwayi ba COVID-19.

Yagize ati: ”Arashinjwa inyandiko mpimbano zitavugisha ukuri agiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Umuseke ko amakuru bafite ari uko uyu moforomo yagiye yandikira abarwayi ba COVID-19 ko ntayo bafite, akabaha impampuro batahana.

Cyakora Muvunyi avuga ko nta genzura bakoze rigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ukuri cyangwa ikinyoma.

Yagize ati: ”Inzego zibishinzwe nizo zigomba kugaragaza ibyo ashinjwa ko ari ukuri turategereje.”

Muvunyi yavuze ko ubusanzwe uyu mukozi nta makosa y’akazi asanganywe. Gusa akavuga ko umuntu ari mugari, ko byashoboka ko iki cyaha ashinjwa yaba yaragikoze.

- Advertisement -

Uyu Muforomo mbere y’uko afatwa yabanje gusimbuka igipangu avunika ivi, ubu arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, ariko aracyakurikiranywe n’Ubugenzacyaha, butegereje igihe azakirira akabona gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga ko iyo guhimba, byakozwe n’Umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’uwundi ushinzwe umurimo w’Igihugu, ahanishwa

Igihano cy’Igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10,  n’amafanga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 ariko atarenze miriyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri byo bihano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW