Guma mu Rugo: Kicukiro, Ubuyobozi ntibwemeranya n’Abaturage ku byo gutanga ibiribwa mu gicuku

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bavuze ko muri uyu Murenge ibiryo bigenewe guhabwa abatishoboye baryaga ari uko bakoze kuri ubu bakaba bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, biri gutangwa mu manyanga menshi ndetse no mu masaha akuze ya nijoro bigatuma bamwe batabibona.

Abavuganye na TV1 bavuze ko muri uyu Murenge gutanga ibiryo bitari gukorwa mu mucyo kuko abayobozi bari kwitwikira ijoro.

Umwe yagize ati “Bazanye ibiryo mu masaha ya nimugoroba (saa moya, 19h00), barangiza guha abakuru b’Isibo mu masaha ya saa tatu (21h00). Umukuru w’Isibo mugezeho ndamubwira nti ‘ese ko njye nta biryo nabonye’, arambwira ngo ntabwo ibyawe byasohotse.”

Undi yagize ati “Gutanga ibiryo rero byatanzwe saa tanu z’ijoro. Benshi ntabyo babonye. Ndanenga ko baduhejeje mu Rugo kandi nta biryo dufite.”

Usibye kuba hari abatarashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibiribwa, hari n’abavuze ko bahawe bike.

Yagize ati ”Mu by’ukuri n’ababibonye hari ababonye ibituzuye. Hari abafataga umuceri bakabura ibishyimbo n’akawunga, hari abafata akawunga bakabura umuceri n’ibishyimbo.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigarama, Hicumunsi Alexis ahakana ibyo gutanga ibiribwa mu masaha ya nimugoroba avuga ko ibiryo biri gutangwa mu mucyo.

- Advertisement -

Ati “Hari ibyo bavuze atari ukuri, kuvuga ngo baraye babitanze nijoro ntabwo ari byo kuko imodoka zatangiye gupakira ibiryo zibibashyira mu gitondo cya kare. Ntabwo mu Murenge tujya dutanga ibiryo mu masaha ya nijoro ngo tugeze saa kumi n’ebyiri tukibitanga.”

Yavuze ko abatarashyirwa ku rutonde kandi bakwiye kubihabwa hari gukorwa urundi kugira bazabihabwe .

Ubwo bamwe mu ba Minisitiri bagize Guverinoma barimo uw’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, Habyarimana Beata w’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon Gatabazi Jean Marie Vianney bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 ndetse na gahunda ya Guma mu Rugo bagarutse ku buryo abaturage bari muri iyo gahunda bafashwa.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko hari gahunda yo gutanga ibiribwa ku miryango 211, 000 yaryaga ari uko yagiye ku murimo .

Yatangaje ko gahunda izagenda neza ku buryo nta manyanga ashobora kugaragaramo ugereranyije n’ibindi bihe ibi biribwa byatangwaga ku batishoboye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW