Ruhango: PSF yongereye umubare w’abakorerabushake bakumira ikwarakwira rya COVID-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abikorera mu Mujyi wa Ruhango bavuga ko bagiye kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake imbere y’inyubako z’ubucuruzi kuko iyo Guma mu Karere na Guma mu rugo bishyizweho, igihombo kinini kirengerwa n’abikorera by’umwihariko.

Mu ngamba abikorera bafashe harimo kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake, kugura ibikoresho byifashishwa no kubagenera agahimbazamusyi.

Perezida wungirije w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Ruhango, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney avuga ko gukumira ikwirakwira rya COVID-19 batagomba kubiharira inzego za Leta gusa, ahubwo ko hakwiriye kubaho ubufatanye bw’abikorera kugira ngo ingamba zo guhashya icyorezo zishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati ”Hano mu Mujyi wa Ruhango twongereye urubyiruko rw’abakorerabushake bava kuri 50 bagera kuri 71 kandi nitwe tuzajya tubagenera agahimbazamusyi.”

Dr. Usengimana yavuze ko iyo imibare y’abanduye COVID-19 izamutse, abo bigiraho ingaruka ku ikubitiro ari abikorera.

Ati: ”Abaturage ni bo bakiliya bacu, iyo bashyizwe mu rugo kwishyura banki n’imisoro ya Leta biratugora.”

Ngirinshuti Jean Paul Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Ruhango, avuga ko hari imbogamizi bajya bahura na zo za bamwe mu baturage banga gukaraba, cyangwa bakambara nabi agapfukamunwa.

Ati: ”Izi mbogamizi ni zo twabanje guhangana na zo, mbere dutangira uyu murimo w’ubukorerabushake ubu abaturage batangiye gutinya kuko bubahiriza amabwiriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko iyo habayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye bigaragaza ko no kugabanya imibare y’abanduye bishoboka.

- Advertisement -

Habarurema yavuze ko mu ngamba nyinshi zafashwe n’Ubuyobozi hiyongereyeho n’izo abikorera kandi ko bizatanga umusaruro mwiza kuko imbere y’imiryango 5 y’inyubako z’ubucuruzi hazaba hahagaze umukorerabushake umwe nibura.

Yagize ati: ”Iyo tugiye guhaha, abantu batwakira bwa mbere ni abikorera, kuba badufashije kongera umubare w’abakorerabushake n’ibikoresho ni ikintu gikomeye.”

Kuva COVID 19 yagera mu Rwanda, abaturage 13 mu Karere ka Ruhango bamaze guhitanwa na yo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Nyakanga, abagera kuri 260 barwariye mu ngo, abagera kuri 5 muri bo bari mu Bitaro.

 Visi Perezida wa mbere mu rugaga rw’abikorera Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney avuga ko ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID 19 zitagomba guharirwa inzego za Leta gusa.
Ngirinshuti Jean Paul Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Ruhango avuga ko abaturage batangiye kumva ububi bwa COVID 19
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye Umuseke ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye aribwo buzatuma icyorezo cya COVID 19 kiranduka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.