Ibyishimo n’impundu kwa Platini, bibarutse imfura

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu Itsinda rya Dream Boys, we n’umugore we, Ingabire Olivia, kuri uyu wa Kane babyaye umwana wabo wa mbere.

Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia

Mu kiganiro Platini yagiranye n’Umunyamakuru w’Umuseke yemeje aya makuru, avuga ko babyaye umwana w’umuhungu.

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yasabye anakwa Ingabire Olivia ni mu gihe indi mihango yose y’ubukwe yabaye ku wa 27 Werurwe 2021.

Urukundo rwabo rukaba rwarabaye ibanga cyane. Platini avuga ko akibona Ingabire Olivia yasanze bahuje byinshi.

UMUSEKE.RW