Imirenge 50 yiganjemo iyo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Gatatu iratangira Guma mu Rugo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imirenge 50 yo mu Turere dutandukanye twari dusanzwe muri gahunda ya Guma mu Karere yashyizwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 14 uhereye tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 10 Kanama 2021.

Muri Mata 2021 ubwo Imirenge imwe n’imwe yo muri Huye yari muri Guma mu Rugo (Archives)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko nyuma y’isesengura ryakozwe mu gihugu hose ku cyorezo cya Covid-19, ndetse na nyuma yo kubijyaho inama n’izindi nzego, kubera ubwandu buri hejuru muri iyi Mirenge niyo mpamvu yashyizwe muri Guma mu rugo.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifite Imirenge myinshi kuko kimwe cya kabiri ari iyaho.

Iyo Mirenge ni Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira mu karere ka Ruhango. Mu Karere ka Muhanga ni Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.

Mu Karere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano. Hari kandi imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu yo mu karere ka Huye.

Mu Karere ka Nyanza, Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ni  Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma, naho mu Karere ka Nyaruguru ni Umurenge wa Ngera.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Mu Karere ka Rulindo ni mirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.

Hari kandi n’Imirenge 16 yo mu Ntara y’lburasirazuba ari yo Mukarange, Mwiri, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirama yo mu Karere ka Kayonza.

- Advertisement -

Mu Karere ka Bugesera ni Imirenge ya Rilima, Juru, Nyamata, Ruhuha na Shyara.

Iyi gahunda kandi ireba Imirenge yo mu Karere ka Gatsibo ari yo Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.

Indi Mirenge ni iyo mu Ntara y’lburengerazuba, aho mu Karere ka Nyamasheke, ari Imirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.

Mu Karere ka Rusizi ni Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi. Akarere ka Karongi kakagira Umurenge umwe rukumbi wa Murambi.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021, ubwo hongerarwa igihe cya Guma mu rugo mu Mujyi waa Kigali n’utundi turere 8 tuyimazemo iminsi 10, yari yaciye amarenga yo gushyira uduce tumwe tw’Igihugu muri Guma mu rugo.

Yagize ati “Abantu iyo bashyizwe mu rugo usanga barushaho kumva amabwiriza aba yashyizweho, hirya no hino mu Turere tutari muri Guma mu rugo biragaragara ko urujya n’uruza ari rwose mu Mijyi ya Muhanga, Ruhango, Huye na Nyamagabe, abaturage baba bava mu bice by’icyaro baza mu Mujyi, biragaragara ko imibare y’abandura ikomeje kuzamuka kandi biradusaba gushyiraho ingamba zihariye.”

Minisitiri Gatabazi yongeyeho ati “Hari ibipimo byafashwe mu Turere twose tw’igihugu, nitumara kubihuriza hamwe birashoboka ko mu tundi Turere habaho Guma mu rugo mu duce tuba twibasiwe kurusha ahandi hadashyizweho Guma mu rugo y’akarere kose.”

Abatuye iyi Mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo basabwe kubahiriza amabwiriza akubiye mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryashyizeho akurikizwa mu Mujyi wa Kigali n’uterere 8 twashyizwe muri Guma mu rugo mbere.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi mirenge bikaba bizakomeza hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Iyi mirenge uko ari 50 yashyizwe muri Guma mu rugo, ije isanga Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro biri muri Guma mu Rugo kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, aho biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW