India: Abantu 16 bifotozaga “selfie” bari mu bagera kuri 68 bishwe n’inkuba ku Cyumweru

Abakerarugendo bari basuye umunara wa Amer uri mu Mujyi wa  Jaipur bapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba ubwo hagwaga imvura y’amahindu.

Ku Cyumweru inkuba zishe abantu 68 mu Buhinde barimo abana 7

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 ubwo abakerarugendo bifataga selfie  bari kuri uwo munara maze 16 bahasiga ubuzima.

Muri rusange abagera kuri 68 ni bo bamaze kubarurwa ko bitabye Imana mu Ntara eshatu zigize icyo gihugu.

Abo inkuba yakubise barimo bafata ‘selfie’ mu mvura bari ku gasongero k’umunara w’inzu y’umutamenwa yitwa Amer Fort yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ikurura abakerarugendo benshi.

Abagera kuri 27 bari ku munara w’iyi nzu ubwo byabaga – bamwe muri bo bivugwa ko basimbutse bakagwa hasi.

Mu ntara ya Rajasthan nabwo abagera kuri 20 bapfuye barimo n’abana 7 bakubiswe n’inkuba.

Mu zindi Ntara nka  Uttar Pradesh abagera kuri 41 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bari bamaze gushiramo umwuka.

Ni mu gihe mu yindi Ntara ya  Madhya Pradesh, 7 ari bo bari bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima.

Benshi baguye muri iyi nsanganya biganjemo urubyiruko.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yihanganisha  imiryango yabuze ababo. Yagize ati “Abantu benshi bapfuye mu isanganya ryo gukubita kw’inkuba ryabaye mu gace ka Rajasthan. Ibi birababaje cyane, nihanganishije imiryango yabuze ababo.”

Narendra Modi yizeje ubufasha bushoboka ku miryango y’ababuriye ababo n’abakomerekeye muri iyi sanganya yatejwe n’inkuba.

Muri rusange inkuba zimaze kwica abantu bagera ku 2,000 kuva mu 2004 mu Buhinde.

Narendra Modi yizeje ubufasha ku bagizweho ingaruka n’isanganya yatejwe n’inkuba

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymonde / UMUSEKE.RW

#Rwanda #India #Lightening