Ingabo za RDF ziri muri Mozambique zagabweho ibitero bibiri ku wa Gatatu zica inyeshyamba 3

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yavuze ko ingabo z’u Rwanda zajyiye gufasha iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 zagabweho ibitero bibiri zihitana inyeshyamba 3.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga

Imirwano ikomeye yabaye hagati ya tariki 24-28 Nyakanga 2021, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,  Col Ronald Rwivanga yavuze ko ibikorwa bya gisirikare (operations) byabereye hagati y’ahitwa Awasse, na Mocimboa da Praia ndetse no hagati ya Mueda na Awasse.

Yagize ati “Tariki 28 Nyakanga 2021 ni ukuvuga ejo hashize, barongeye bagaba ibitero ku birindiro byacu muri Awasse, ariko twabasubijeyo rwose twarabarashe twicamo umwe, ariko tujyanye inkomere nanone tugwa mu gico cyabo ariko turabarasa twicamo babiri.”

Mbere y’ibi bitero byagabwe kuri RDF ku wa Gatatu n’izi nyeshyamba zahaguye, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko tariki 26 Nyakanga 2021 (Ku wa Mbere w’iki Cyumweru) nabwo mu mirwano ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba 5 hafatwa imbunda za SMG umunani, RPG 2 na pistolet imwe.

Col Rwivanga yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021 Ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi 4 ahitwa Awasse, ndetse zifata RPG, imbunda ziciriritse n’into hafatwa n’imiti.

Yavuze ko kuri uwo munsi hishwe abarwanyi babiri mu gico hagati ya Awasse na Mbau icyo gihe hafatwa imbunda za SMG, pistolets na magazines, mudasobwa n’inyandiko ziri mu giswahili.

 

Urugamba rurakomeje kugera igihe inyeshyamba zizashyira amaboko hejuru

- Advertisement -

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,  Col Ronald Rwivanga yavuze koi bice yagiye avuga byose birimo Awasse, Afungi …hari mu maboko ya RDF n’ingabo za Mozambique.

Ati “Turerekeza mu bindi bice bitarafatwa ariko aho twageze hose hari mu maboko yacu tumaze kuhafata, umwanzi ageregaza kugaruka ariko biramunanira.”

U Rwanda ruvuga ko umusirikare umwe warwo yakomerekeye mu mirwano imaze igihe ibera muri Mozambique.

Perezida wa Mozambique, Phillipe Nyusi aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko ingabo z’u Rwanda ziri gukora akazi gakomeye zifatanyije n’iza Mozambique zikaba zimaze gufata uduce dutandukanye twari mu maboko y’inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ingabo-zu-rwanda-muri-mozambique-zarashe-ku-nyeshyamba-zicamo-bamwe.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Iyi ni imwe mu mafoto yakwirakwiye ubwo byavugwaga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zishe inyeshyamba 30 zifata n’imbunda nyinshi
UMUSEKE.RW