Rwamagana: Umuturage arashinja Mutwarasibo kumurandurira imyaka akayiha amatungo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyiraneza Sylivia Rebecca wo mu Mudugudu wa Rugenge, mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, arashinja umuyobozi w’isibo muri uwo Mudugudu witwa Ntawuburinshuti Silliac gutema imyaka ye akayishyira amatungo.

Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba

Uyu muturage ashinja Mutwarasibo kwahira imyaka ye irimo ibijumba n’ibigori akabiha amatungo.

Aganira na TV1 yavuze ko yaregeye Umuyobozi w’Umudugudu ariko kubera ubushuti bafitanye ntiyakemura ikibazo cye.

Yagize ati “Twarazindutse dusanga hari imigozi y’ibijumba yarandaguwe, turebye dusanga no mu bigori byahiwe, dukurikiye tuza gusanga imigozi yagiye itakara mu nzira. Noneho turayikurikira uko yagiye itakara tuza kureba ku rugo yarengeyemo ari na rwo dukeka kuko bafite amatungo, ari na we uhagarariye isibo umurima uherereyemo.”

Yakomje agira ati “Byabaye ngombwa ko njya kureba Umukuru w’Umudugudu arambwira ngo ari buze ariko ambwira ko yahamagaye n’uwo mugabo dukeka amubura kuri telefoni. Tuza kubona ko aho twabonera ibimenyetso biri kuhakurwa, ngiye kumutabaza ngo aze arebe ibimenyetso nsanga ari kumwe n’uwo naregaga.”

Ibi kandi byemezwa n’abaturanyi be ko uyu muyobozi w’isibo ukekwa ngo amenyereye kwahira imyaka y’abandi akayiha amatungo ye.

Umwe ati “Akunze kubikora cyane, naho ntakunze kuba inaha nsanga bamuvuga kuko nta n’umuntu umwiyama, n’ubikoze aramukubita. Niyo usanze inka mu murima wawe uriruka.”

Undi ati “Ikintu numvishe ni uko yavuze ngo wa “gicucu we” nta muntu ujya umpangara. Ibi si mubeshyeye narabyiyumviye.”

- Advertisement -

Gusa ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Umudugudu, Niyigaba Boniface yavuze ko ibishinjwa Mutwarasibo atari ukuri.

Yagize ati “Ikibazo nakigiyemo, ngezeyo nsanga nta bantu afite babonye umujura wamwibye, tugenda iwe mu rugo dusanga imigozi agaburira inka ze n’ingurube. Iyo migozi tuyirebye dusanga itandukanye n’imigozi yari yibwe. Uwo mugabo atubwira ko iyo migozi ari iye atigeze ayimwiba.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel yabwiye Umuseke ko iki kibazo yakimenye gusa yaje gusanga atari ukuri nk’uko byavugwaga.

Yagize ati “Yareze mu Mudugudu ko bamuranduriye ibijumba baza kujya mu rugo rwe bagereranya iyo bavuga ko yibwe n’iri mu rugo basanga ntaho bihuriye.”

Zamu Daniel yavuze ko impamvu yo kumushinja kumwahirira imyaka akayishyira amatungo ari  uko uyu muturage yari yamenye ko mu rugo rwa Mutwarasibo harimo imigozi aha amatungo bityo agakeka ko ari iye.

Yasabye abaturage kujya bihutira kugana ubuyobozi kugira ngo ikibazo gikemuke.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba ikunzwe no kurangwamo izuba ryinshi mu gihe cy’impeshyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: TV One

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW