Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi nyuma y’imyaka 4 abyifuza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka isaga ine bamuha ubutumire ariko bikarangira bidakunze ko ajya kuhataramira.

Nyuma y’imyaka 4 abyifuza, Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi.

Imvano nyamukuru yo kutitabira ubutumire butandukanye muri iyo myaka ine itambutse yakomokaga ku mutekano mucye warangwaga mu Burundi nyuma y’imvururu zo mu mwaka wa 2015.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, Isarael Mbonyi yatangaje ko azakorera ibitaramo mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi ku matariki ya 13,14 na 15 Kanama 2021.

Ni ibitaramo bikomeye bitegerejwe i Bujumbura yatumiwemo na Kompanyi yitwa Akeza Creation yo mu Burundi iyoborwa na Valentin Kavakure.

Akeza Creations irazwi cyane muri kiriya gihugu, isanzwe itegura ibitaramo ndetse igakora n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yavuze ko nyuma y’uko Abarundi bamutumiye inshuro nyinshi ntabashe kujya kubataramira, ubu noneho byamaze gukunda.

Yagize ati ” Nyuma y’inshuro zirenga 100 ubutumire bupfa (butagera ku ntego yabwo) mu myaka 4 ishize, bantu banjye muri i Burundi, birangiye noneho nje, niteguye cyane kubona Imana igenda mu mujyi wa Bujumbura tariki 13,14, 15 Kanama. Muhabwe umugisha.”

Ubu butumwa bwaherekejwe n’amafoto arimo gusinya ubutumire bwo kujya gutaramira muri kiriya gihugu.

- Advertisement -

Nyuma y’umubano mwiza uri kugaruka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bamwe mu bahanzi Nyarwanda batangiye gutumirwa kujya gutaramira mu Mujyi wa Bujumbura ibintu bitanga ikizere ku mibanire y’ibihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW