Isoko rya Ndate riherereye mu Murenge wa Gishyita ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Bwishyura biri mu byatashwe byuzuye muri uyu mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo banarushaho kubibungabunga.
Bamwe mu baturage twasanze ku Kigo Nderabuzima babwiye Umuseke uko bakiriye ibi bikorwa. Ntakirutimana Alphonse yavuze ko uko babonye inyubako asaba Abaganga kubaha serivise inoze.
Ati “Nibyo hari inyubako zigezweho ariko turasaba ko abakozi, Abaganga barushaho kuduha serivise nziza ntibaturangarane.”
Ndahimana Jean Pierre umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bwishyura yavuze ko bishimiye ko babonye inyubako zigezweho na bo bazakomeza gutanga serivisi nziza.
Ati “Wasangaga mbere dukorera nko mu kumba ka m 2 kuri m 2 ugasanga turakora tutisanzuye ariko urabona ko hano hagutse ndetse hari n’inyubako zigezweho zizadufasha gutanga serivise nziza, akazi dukora ko kuvura bisaba kwitwararika isuku n’ibindi bityo rero mu gihe twakoraga ducucitse ntabwo wakwizera ko uko kwitwararika byagerwaho ijana ku ijana.”
Hatashywe isoko rya kijyambere riherereye mu Murenge wa Gishyita ryiswe Ndate Urutoki bitewe n’uko muri aka gace higanje iki gihingwa cy’urutoki. Abaturage twasanze bifashisha iri soko mu guhahirana batubwiye ko ari ikimenyetso cyo Kwibohora kuko bari bakennye isoko ugeraranyije n’imiterere y’aho batuye.
Nyirasafari Marie yabwiye Umuseke ko ashimira Perezida Paul KAGAME uhoza umuturage ku isonga.
Ati “Uku ni ukwibohora koko nta soko twagiraga twakoraga ingendo tujya mu isoko iyo za Kibuye, none baridusangishije iwacu iki ni ikimetso cyo kwibohora.”
- Advertisement -
Mukarutesi Vestine Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yibukije abaturage ko ibi bikorwa ari ibyabo bagomba kubibungabuga ndetse no kubibyaza umusaruro.
Ati “Ibikorwa remezo bibasanze iwanyu mugomba kubibyaza umusaruro, ubwo ndavuga iri soko ryuzuye ritwaye arenga miliyoni 400Frw ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Bwishyura na cyo cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 500Frw.”
Yavuze ko basabye Abaganga kurushaho kunoza serivise, mu rwego rwo gukorera umuturage. Yasabye abaturage gukoresha isoko bagakora ubucuruzi, na bo bagatera imbere.
Ibi bikorwa byose biri gutahwa muri gahunda y’Imihigo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW