Muhanga/Rongi: Abubatse kuri EP Karama barataka inzara ngo barambuwe

webmaster webmaster

Abaturage  barenga 50 bubatse ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Karama, (EP Karama) riherereye mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Karama mu Murenge wa Rongi, mu Karere ka Muhanga, bavuze ko bubatse ibyo byumba ariko bakaba bamaze amezi arenga atatu   batarahembwa amafaranga bakoreye.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Aba baturage barimo abubatsi n’ababafasha (abafundi n’abayede) bavuze ko batangiye kubaka ibyumba mu Kwezi kwa Kamena 2019, bizezwa ko nyuma y’iminsi 15 bazajya bahabwa amafaranga.

Bakimara gutangira kubaka bagiye bahabwa amafaranga gusa ngo baje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus aho bamwe muri bo batangiye kubagabanya mu kazi.

Abaganiriye n’Umuseke bavuze kuba batarahabwa amafaranga byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba basigaye bihishahisha abacuruzi baho batuye kubera amadeni bafite bananiwe kwishyura ndetse no kuba barabuze ubushobozi bwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umwe usanzwe ukora akazi ko kubaka yagize ati “Turakora amafaranga amwe twarayabonye ariko hari amafaranga y’amacyenzeni (quinzaine) atatu bataraduhemba. Twarabajije batubwira ko amafaranga bari kuyashaka ngo tube dutegereje, ubwo nyine tugahera mu gihirahiro.”

Yakomeje agira ati “Ingaruka zo ni nyinshi, nk’ubu ubwisungane mu kwivuza ni ikibazo muri ino minsi, urabona n’ingaruka za COVID-19, amadeni y’abantu twagiye turira ibyabo tuvuga ngo tuzishyura baduhembye, ugasanga ni ibibazo.”

Undi na we ufasha ababutsi yavuze ko ubuzima bumushaririye kandi ko nta gisubizo cyibizeza igihe bazayabonera bahawe.

Ati “Zari icyenzeni eshatu (quinzaine) baduhemba imwe, ubu zirangiye baratubwira bati mube mwitonze ntabwo amafaranga yanyu twari twayabona ngo tuyabahe. Turababwira tuti ese ko tuzi neza ko Akarere kayohereje kuki mutayaduha? Baratubwira ngo Umurenge ni wo uyafite uzayabaha.”

Yavuze ko afite abana biga mu ishuri ry’inshuke birukanywe kubera kubura amafaranga ko aramutse ahembwe yabona uko yishyura ayo mafaranga n’indi myenda itandukanye afite.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye Umuseke ko iki Cyumweru kirangira barangije kubishyura.

Ati “Iki Cyumweru rwose iki kibazo cyirasigara ari amateka. Bagiye bakora amafaranga ashira badahembwe ariko bamwe twarabahembye, abandi turatangira kubahemba guhera ejo ku buryo iki Cyumweru gishira byarangiye.”

Nsengimana yavuze ko icyadindije guhembwa kwabo ari uko bica mu nzira nyinshi kuko hari bamwe bahemberwa muri Sacco ndetse no kuba amafaranga yarashize harimo abatarahembwa.

Muri Kamena 2020 hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932 hagamije guca ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no kugabanya urugendo umwana akora ajya ku ishuri.

Ibi byumba byubatswe nyuma y’isesengura rya Minisiteri y’Uburezi ryo mu 2019  ryekanye ko hari icyuho cy’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 000, ubwiherero n’ibikoni.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymnond / UMUSEKE.RW