Karongi: Batashye ibikorwa birimo isoko n’Ikigo Nderabuzima cya  Bwishyura

webmaster webmaster

Isoko rya Ndate riherereye mu Murenge wa Gishyita ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Bwishyura biri mu byatashwe byuzuye muri uyu mwaka.

Ikigo Nderabuzima cyubatse mu buryo bwa Etaji Abaganga bavuga ko kizabafasha kunoza serivise

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo   banarushaho kubibungabunga.

Bamwe mu baturage twasanze ku Kigo Nderabuzima babwiye Umuseke uko bakiriye ibi bikorwa. Ntakirutimana Alphonse  yavuze ko uko babonye inyubako asaba  Abaganga kubaha serivise inoze.

Ati “Nibyo hari inyubako zigezweho ariko turasaba ko abakozi, Abaganga barushaho kuduha serivise nziza ntibaturangarane.”

Ndahimana Jean Pierre  umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bwishyura yavuze  ko bishimiye ko babonye inyubako zigezweho na bo bazakomeza  gutanga serivisi nziza.

Ati “Wasangaga mbere dukorera nko mu kumba ka m 2 kuri m 2  ugasanga turakora tutisanzuye ariko urabona ko hano hagutse ndetse hari n’inyubako zigezweho zizadufasha gutanga serivise nziza, akazi dukora ko kuvura bisaba kwitwararika isuku n’ibindi bityo rero mu gihe twakoraga ducucitse ntabwo wakwizera ko uko kwitwararika byagerwaho ijana ku ijana.”

Hatashywe isoko rya kijyambere riherereye mu Murenge wa Gishyita ryiswe Ndate Urutoki bitewe n’uko muri aka gace higanje iki gihingwa cy’urutoki. Abaturage twasanze bifashisha iri soko mu guhahirana batubwiye ko ari ikimenyetso cyo Kwibohora kuko bari bakennye isoko ugeraranyije n’imiterere y’aho batuye.

Nyirasafari Marie yabwiye Umuseke ko ashimira Perezida Paul KAGAME uhoza umuturage  ku isonga.

Ati “Uku ni ukwibohora koko nta soko twagiraga twakoraga ingendo tujya mu isoko iyo za Kibuye, none baridusangishije iwacu  iki ni ikimetso cyo kwibohora.”

- Advertisement -

Mukarutesi Vestine Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yibukije abaturage ko ibi bikorwa ari ibyabo bagomba kubibungabuga ndetse no kubibyaza umusaruro.

Ati  “Ibikorwa remezo bibasanze  iwanyu  mugomba kubibyaza umusaruro, ubwo ndavuga iri soko ryuzuye ritwaye arenga miliyoni 400Frw ndetse  n’Ikigo Nderabuzima cya Bwishyura na cyo cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 500Frw.”

Yavuze ko basabye Abaganga kurushaho kunoza serivise, mu rwego rwo gukorera umuturage. Yasabye abaturage gukoresha isoko bagakora ubucuruzi, na bo bagatera imbere.

Ibi bikorwa byose biri gutahwa  muri gahunda y’Imihigo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ubuyobozi busaba abaturage gukoresha neza ibikorwa remezo bubakirwa
Isoko baryise Ndate Urutoki kubera ko ari igihingwa cyibafasha kwiteza imbere

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW