Kayonza: Umugore arakekwaho kwica nyina amuziza imitungo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umugore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano akekwaho kwica nyina w’imyaka 62, amuziza kumuha isambu nto nk’umunani.

Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ahagana saa kumi z’umugoroba, mu Mudugudu wa Duterimbere mu Kagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léo yabwiye Umuseke ko abaturage basanze umurambo wa nyakwigendera mu muhanda aryamye hasi.

Abamugezeho bwa mbere basanze avirirana amaraso bigaragara ko hari umuntu wamuturutse inyuma akamutemesha umuhoro mu mutwe.

Icyo gihe abaturage basabwe kutamukoraho kugira ngo badasibanganya ibimenyetso.

Karuranga yavuze ko ibyo bikimara kuba hitabajwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB),  hatangira gukorwa iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Amakuru avuga ko umwana  umwe mu bana babiri ba nyakwigendera yari yarahawe umunani ariko ntiyawishimira niko kumubwira ko atazamara umwaka.

- Advertisement -

Karuranga yasabye abayobozi kuba hafi y’abaturage kugira ngo amakimbirane yo mu ngo atahurwe atarabyara urupfu.

Yagize ati “Turasaba abaturage abayobozi kwegera abaturage cyane kugira ngo niba hari icyateza amakimbirane mu ngo gitahurwe hakiri kare. Ikintdi ni ukumenya agaciro k’umuntu.”

Umugore ukekwaho kwica nyina yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ndego mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Si ubwa mbere muri uyu Murenge  n’aka Kagari hagaragaye ubwicanyi kuko mu Cyumweru gishize nabwo umugabo yishe undi akoresheje umuheto n’umwambi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW