Kamonyi: Urukiko rwategetse ko Gitifu wa Nyamiyaga n’abandi 5 bafungwa iminsi 30 by’agateganyo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zigomba gutuma Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, n’abandi bareganwa na we bafungwa by’agateganyo.

Akarere ka Kamonyi

Niyonzima Jean René, Nshimiyimana Jean De Dieu, Mushoza Siriro, Mugenzi Jean Marie Vianney, Byiringiro  Jean Marie Vianney na Ntirenganya Védaste  bakekwaho ibyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ari yo mpamvu bafunzwe iminsi 30.

Urukiko kandi ruvuga ko  harimo abafatwa nka gatozi, abandi bakaba ibyitso ku icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha ndetse no gukora inyandiko zitavuga ukuri, no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko zigomba gutuma bose bakurikiranwa bafunze by’agateganyo; Uretse Ntirenganya  Védaste gusa.

Rwemeje kandi ko by’umwihariko hari impamvu zikomeye zigomba gutuma  Kubwimana Jean de Dieu na none akekwaho icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ; na Mugenzi Jean Marie Vianney na we ukekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya.

Rwemeje ko hari impamvu kandi zikomeye zigomba gutuma Bizimana Innocent ukekwaho Icyaha cyo kutamenyekanisha,  icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ariko kandi ko izo mpamvu zikaba zitatuma afungwa by’agateganyo, ahubwo we na Ntirenganya Védaste bakaba bagomba kurekurwa by’agateganyo.

Rutegetse ko Kubwimana Jean de Dieu, Niyonzima Jean René, Nshimiyimana Jean De Dieu, Mushoza Siriro, Mugenzi  Jean Marie Vianney na Byiringiro Jean Marie Vianney, bose bafungirwa by’agateganyo muri Gereza mu gihe cy’iminsi 30.

Rutegetse ko Bizimana Innocent na NTIRENGANYA Védaste bafungurwa by’agateganyo, ariko kandi bakaba babujijwe kurenga imbibi z’Imirenge ya Nyamiyaga na Gacurabwenge batabiherewe uruhushya n’Umushinjacyaha ufite dosiye yabo uretse gusa igihe bazaba batumijwe n’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha cyangwa se Urukiko kandi bafite igihamya kibatumiza (message muri Telephone cyangwa se inyandiko).

Rwibukije ko kujurira iki cyemezo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu 5, uhereye ku munsi cyafashweho.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.