Nyamasheke: Abantu bataramenyekana batemye umusaza wari winjiye iwe abasanga mu nzu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abantu batahise bamenyekana kuri uyu wa Gatatu batemye umusaza witwa Nkeramihigo Yohani wo mu Karere ka Nyamasheke, yari avuye mu mirimo yinjira mu nzu asangamo abo bantu bahise bamugirira nabi.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Byabaye ahagana saa yine z’amanywa (10h00 a.m) mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Abakoze biriya bikekwa ko ari abajura banyuze mu idirishya, ubuyobozi bukavuga ko butegereje ko uriya Musaza watemwe yakoroherwa akabasha kuvuga amakuru y’abo yabonye.

Niyitegeka Jerome Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, yabwiye Umuseke ko abagizi ba nabi bataramenyekana, ariko bagishakishwa.

Yizeza abaturage ko hagiye gukorwa igenzura nk’uko byahoze.

Ati “Kugeza ubu ntabwo baramenyekana, baje mu rugo nta wundi muntu uhari umusaza asanga bari mu nzu bahita bamukomeretsa bariruka, tugize amahirwe yakoroherwa agashobora kuvuga uwo yaba yabonye kuko abagerageje gutabara basanze bamaze kurenga aho.

Yavuze ko abantu muri kariya gace batuye hafi y’ishyamba n’intoki ku buryo abakoze biriya baburiwe irengero gutyo.

Umuyobozi w’Umurenge yakomeje agira ati “Birimo birakurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Turahumuriza abaturage, umutekano urahari turabasaba kugira ubufatanye hagati yabo n’ubuyobozi kugira ngo abo bantu bose aho bagiye bafatwe.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko umuntu arebye yasanga harimo abantu b’inzererezi cyangwa abadafite icyo bakora, kuko bariya bantu ngo ibyo bajyanye byagiye binyanyagira inzira yose ni ibishyimbo.

Uyu Muyobozi ati “Hari ukuntu twajyaga tunyura mu baturage tugakusanya abo tubona bashobora guhungabanya umutekano w’abandi bakajyanwa muri transit center kugira ngo bagororwe, tugiye kongera kunyuramo.

Uyu murenge ku musi wo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 twabagejejeho inkuru ivuga ko hari inka 2 z’abaturage zatemwe mu Mudugudu wa Gasharu uturanye n’uyu wa Mutusa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyamasheke-inka-ebyiri-zatemwe-nabantu-bataramenyekana.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW