Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yeretse Itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41, bakurikiranweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano.
Kimenyi Vincent ni umuturage wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, yavuze ko muri iki Cyumweru yari agiye kwamburwa na bariya bagabo babiri bamushuka ko bafite ikibanza kirimo inzu bashaka kugurisha nyuma Polisi ibafata batarangije umugambi wabo.
Yagize ati ”Tariki ya 13 Nyakanga 2021 umuntu ntazi yarampamagaye ambwira ko azi ahantu hagurishwa ikibanza cya make, byahuriranye ko nagishakaga. Yambwiye ko agiye kumpuza n’umuntu witwa Ndori utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango ari naho hari icyo kibanza.”
Kimenyi akomeza avuga ko yagiyeyo ndetse n’ikibanza arakibona aragishima, ndetse uwo Ndori amuca amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15 ariko kuko we yari umukomisiyoneri yamubwiye ko agiye kumuha nimero ya telefoni y’uwitwa Ngarambe Antoine ari na we bita nyiri ikibanza (babeshya).
Ati ”Amaze kumpa iyo nimero koko nasanze yanditse kuri Ngarambe Antoine ari na we bitaga nyiri ikibanza. Twemeranije ko muri Miliyoni 15Frw mbanza nkamuha Miliyoni 13Frw andi nkazayamuha tumaze kurangiza ibijyanye no guhererekanya ubutaka (Mutation), Polisi yabafashe turi kwa Notaire wigenga turi mu nzira zo gukora mutation.”
Niyonzaba Marcel aremera ko koko yari mu mugambi wo kugurisha ikibanza cy’umuturage witwa Ngarambe Antoine akaba ari umugambi yafatanije na Mbarushimana Emmanuel ari na we wamufashije guhindura nimero ya telefoni (Sim Swap) ya Ngarambe ndetse anahimba icyangombwa cy’ubutaka cya Ngarambe.
Niyonsaba yagize ati ”Tariki ya 16 Nyakanga 2021 nafashwe na Polisi ndi mu Murenge wa Muhima mu Kiyovu, nafashwe turi mu mugambi wo kugurisha ikibanza kitari icyacu. Tariki 15 Nyakanga nahamagawe na Mbarushimana Emmanuel n’umugore witwa Claudette bambwira ko bafite ikibanza bashaka kugurisha, njywe nkitwa umugabo w’uwo mugore banyita Ngarambe. Nari mbizi ko icyo kibanza atari icyabo, bari bambwiye ko bazampemba ariko ntibambwiye amafaranga nzahembwa.”
Niyonsaba avuga ko mbere yo gucura uwo mugambi yari asanzwe aziranye na Mbarushimana kuko bigeze guturana ku Gisozi. Muri uwo mugambi yari kuba yitwa nyiri ikibanza Claudette akamubera umugore we.
- Advertisement -
Ati ”Claudette yari afite icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano njyewe mfite nimero ya telefoni bahinduye ya nyiri ikibanza ari we Ngarambe. Twageze kwa Noteri (Notaire) wigenga adusaba indangamuntu zacu dusohoka nk’abagiye kuzizana dusiga aho uwo twari tugiye kugurishaho ikibanza. Nkimara gusohoka ngeze hanze nibwo nagiye kubona mbona Abapolisi baramfashe.”
Mbarushimana Emmanuel aremera ko yagize uruhare mu guhindura nimero ya telefoni yakoreshwaga muri ubwo bwambuze, bari bamwemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 nyuma yo kugurisha ikibanza.
Ati ”Nimero twayambuye umuturage witwa Ngarambe Antoine tuyiha Niyonsaba Marcel atangira kuyikoresha ayikoresha mu izina rya Ngarambe Antoine mu bikorwa byo kugurisha imitungo ya Ngarambe Antoine.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari ahari ko barimo gushaka kugurisha imitungo y’umuturage.
CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwitondera kugura ibintu ibyo aribyo byose batabanje gushishoza ngo bamenye ko uwo bagiye kugura ari nyirabyo koko.
Ati ”Ubwambuzi nk’ubu buriho, aho abantu bafata nimero ya telefoni y’umuntu bashaka kwiba imitungo bakayimwambura bakajya bayikoresha (Sim Swap), bakanahimba ibindi byangombwa bye nk’indangamuntu cyangwa icyangombwa cy’uwo mutongo bashaka kugurisha.
Abantu bitondere abababwira ko bagiye kubagurisha imari ishyushye, bajye babanza bashishoze, babaze abantu batandukanye, barebe inzego zishinzwe kwandika imitungo y’abantu nk’Ikigo cy’Ubutaka cyangwa Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) bamurebere ko uwo bagiye kugura ari we nyiri umutungo ugurishwa koko.”
Mbarushimana na Niyonsaba bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW