Kimenyi ntiyitaye ku magambo asebanya “yeretse Miss Muyango ko umukunda urudakangwa n’umuyaga”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Kiyovu Sports, Yves Kimenyi yikomye abatutse umukunzi we ubwo yavugaga ku bakomeje kumunenga ko nka Miss bitari bikwiye ko atwita atarasezeranye, kuri Kimenyi ayo magambo y’urucantege ntacyo yahindura ku rukundo akunda Muyango.

Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo

Umukunzi wa Kimenyi Yves, Miss Uwase Muyango Claudine uherutse kugaragaza ko atwite inda nkuru abantu bamwe baramwiha ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bazamukanye Muyango bamugaya kuba umuntu nka Miss yemera gutwita atarasezerana n’umukunzi we.

Ibyo ariko Kimenyi asanga ari amagambo yo guca intege. Kimenyi ati “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bibaza impamvu Miss Muyango atakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo byamurinda gusama atarasezerana, agakomeza guhesha ishema ikamba afite rya Nyampinga uzi kwifotoza.

Uyu Munyarwandakazi umaze igihe mu rukundo na Kimenyi, yari yamutereye ivi muri Gashyantare uyu mwaka ariko abantu bategereza indi mihango ijyana n’ubukwe baraheba.

Kimenyi Yves wabaye nk’usubiza abamutukiye umukunzi, yibukije Muyango ko bakundana bizira uburyarya bityo ko akwiye kwima amatwi abakomeje kumutuka.

Yagize ati “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze “bajajwe”, njyewe ndagukunda cyane.”

- Advertisement -

Miss Muyango na we yahise amusubiza agira ati “Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.”

Kimenyi Yves na Muyango bakunze kugaragaza ko bimariranyemo haba mu biganiro batambutsa mu bitangazamakuru ndetse n’amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/hasohotse-ifoto-ya-miss-muyango-claudine-umukinzi-wa-kimenyi-igaragaza-ko-akuriwe.html

Tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka Kimyenyi Yves yasabye Muyango ko yamubera umugore we ibi bizwi nko gutera ivi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW