Koperative ABANYAMURAVA KUVA imipaka yafungwa kubera Covid-19 bakubiswe n’igihombo

Musanze: Abanyamuryango ba Koperative Abanyamurava igizwe n’abagore bakora ibintu bitandukanye birimo amasabune, ndetse bagahinga  ibihumyo mu Murenge wa Cyuve bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye kuko kuva Leta yafunga imipaka kubera icyorezo cya Covid-19  na bo bahise barekeraho gukora kuko ibikoresho bakoreshaga babiguraga hanze y’u Rwanda.

Abanyamuryango ba Koperative Abanyamurava bavuga ko COVID-19 yabashyize mu gihombo gikomeye

Iyi Koperative ubusanze ikora intebe, amasabune, ndetse bagahinga ibihumyo bakabikuramo ifu bateka ndetse bagakoramo n’ibindi bitandukanye, gusa kuri ubu bavuga ko bahuye n’igihombo kuko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hakazaho ingamba zo gufunga imipaka, na bo ntibongeye gukora kuko ibikoresho byose bakoreshaga babiguraga muri Uganda ndetse n’i Burundi.

Uwera Dorcas ni umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative avuga ko bahombye kuko bamaze igihe kinini badakora barakinze imiryango kubera ko babuze aho barangurira ibikoresho bakoreshaga.

Ati “Twari dukomeye kuko twakoraga ibintu bitandukanye kandi dufite abakiliya bacu bahoraho, nk’ubu twahingaga ibihumyo, imigina yabyo twayikuraga Uganda ndetse n’i Burundi, dufite hoteli tugemurira ariko ibyo byose byarahagaze icyo ni igihombo twahuye na cyo kuba amasoko twari dufite yatuvuyeho.”

Yakomeje avuga ko bari baraguze imashini isya ibyo bihumyo, bikavamo ifu yifashishwa mu guteka, ubu na yo iraho ntikora  kandi yaguzwe miliyoni ishatu n’igice (Frw 3, 500, 000) yagujijwe banki.

Nyirasafari Sawuya ni Visi Perezida w’iyi Koperative avuga ko Covid-19 yabahombeje cyane kuko yasubije inyuma imikorere yabo, ko bamaze igihe badakora.

Agira ati “Muri make twafunze imiryango ntabwo tugikora kuba rero tumaze igihe kingana gutya tudakora ni igihombo gikomeya kuri twebwe abanyamuryango ndetse n’abo twakoreshaga bose kuko twagiraga abakozi bahoraho batanu (5) ndetse n’abandi bakoraga nyakabyizi.”

Nyirasafari avuga ko no kwishuyura inguzanyo bafashe muri banki bitazoroha, akavuga ko kongera gukora kwabo bisaba ko babona abaterankunga babafasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rucyahana Mpuhwe Andrew avuga amakoperative yahombejwe na Covid-19 hari inkunga ibagenewe ahubwo ko hari abatabisobanukiwe batazi inzira bicamo ngo bayibone, bityo akabakangurira kubaza ibisabwa bakabyuzuza bakaba bafashwa guhabwa amafaranga abagoboka.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikibazo cy’amakoperative ndetse n’abandi bikoreraga ariko bazwi na Leta batanganga imisoro, bose turabazi kuko twamaze kubabarura, icyo basabwa ni ukuzuza ibisabwa bakabizana ku Karere noneho dufatanyije n’abaterankunga babidufashamo tukazabaha na bo amafaranga yo kubafasha kongera kuba bakora, kuko hari bamwe twatangiye kuyaha.”

Iyi koperative Abanyamurava igizwe n’abagore b’abapfakazi 12, ku kwezi bashoboraga kwinjiza asanga ibihumbi 500Frw  aho bavuga ko ku munsi bashobora kugurisha amasabune 1000.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UWIMANA Joselyne / UMUSEKE.RW

#Rwanda #BDF #ERF #MINCOM