Mali: Umugabo wagerageje kwica Perezida Goïta yapfiriye muri gereza

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwo mugabo utatangajwe umwirondoro, yatawe muri yombi ku wa Kabiri w’Icyumweru  gishize  nyuma y’aho umugambi we upfubye, yafashwe agerageza gutera icyuma Perezida Assimi Goïta ubwo yari mu masengesho mu musigiti.

Col. Assimi Goïta ni Perezida w’inzibacyuho muri Mali nyuma yo gukora Coup d’Etat inshuro ebyiri

Ku wa 25 Nyakanga nibwo Leta ya Mali yasohoye itangazo rivuga ko ubuzima bw’uwo mugabo bwarushijeho kuba bubi aho yari afungiye, maze ajyanwa ku bitaro, ari na ho yapfiriye.

Uwagerageje guhitana Col Goïta  yari yambaye ipantaro n’ishati by’umweru, agaragara ko akiri muto. Yafatiwe aho byabereye ku musigiti mukuru w’i Bamako ajyanwa n’inzego zishinzwe ubutasi muri Mali.

Ku munsi w’ejo umuntu utatangajwe  amazina yabwiye Ibiro  Ntaramakuru by’Ubufaransa AFP ko uyu ukekwaho gushaka kwica Perezida atigeze ashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Guverinoma yatangaje ko urupfu rw’umwe mu bakekwaho kugerageza kwica Perezida rutari inzitizi yo gukomeza iperereza, cyane ko ibimenyetso by’ibanze byakusanyijwe n’inzego zishinzwe ubutasi bigaragaza ko atari umuntu umwe ubiri inyuma.

Iki gitero cyakuruye imvururu za Politiki muri iki gihugu cyakunze kurangwamo umutekano mucye kuva cyabona ubwigenge mu 1960.

Goïta ni umusirikare w’ipeta rya Colonel akaba ari mu kigero cy’imyaka 30.

Yafashe ubutegetsi muri Kanama  nyuma yo gukuraho Perezida Ibrahim Boubacar Keita amushinja kurangwa na ruswa.

- Advertisement -

Muri Kamena uyu mwaka Goïta yagizwe Perezida w’inzibacyuho, gusa Guverinoma nshya ibyitezwe ko igomba kujya mu maboko ya gisivile nyuma y’imyaka hafi ibiri.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/abantu-bataramenyekana-bagerageje-kwica-perezida-assimi-goita-bamuteye-icyuma.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Al jazeera

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW