Manzi Thierry ukomeje imyitozo ari iwe yahaye ubutumwa bagenzi be bari mu birubuko

Kapiteni w’ikipe y’ingabo z’igihugu Manzi Thierry aganira n’urubuga rw’iyi kipe yageneye ubutumwa abakinnyi abasaba kuzicunga bikoresha imyitozo kugira ngo batazasubira inyuma.

Manzi Thierry ni we kizigenza w’abandi ba kinnyi ba APR FC

Manzi Thierry yasobanuke uko umukinnyi akwiye kwitwara mu gihe ikipe itari gukina haba gukora imyitozo cyangwa kurangwa n’ikinyabupfura mu buzima busanzwe.

Ati: ‘‘Iyo Shampiyona irangiye buri mukinnyi ajya mu rugo akajya aho atuye agatangira kujya mu buzima butandukanye n’ubwo yari arimo, ariko ntakwirengagiza akazi asanzwe akora umunsi ku wundi kuko umupira w’amaguru Icyumweru kimwe cyangwa ibyumweru bibiri udakora imyitozo ugaruka warasubiye inyuma, niyo mpamvu buri mukinnyi wese aba agomba gukora imyitozo.”

Manzi Thierry avuga ko ubu aho ari mu biruhuko yikoresha imyitozo we ubwe yipangira ku giti cye. Avuga ko bifasha umubiri gukomeza kumenyera, kuko ngo iyo bitabaye gutyo umubiri uragenda ukabyibuha ugasanga igihe cyo kugaruka mu myitozo umubiri warabyibushye cyane bikagora umukinnyi guhita ugaruka vuba.

Ati “Rero navuga ko umukinnyi utekereza ku mpano ye agomba kwikoresha, ni umwanya rero wo kwikoresha kugira ngo igihe tuzasubirira mu myitozo tuzasange twese tugifite imbaraga n’umubiri ukimeze neza.”

Yasabye abakinnyi ayobora kwirinda kujya  mu bindi kugira ngo bazasubire mu kibuga biborohera kugaruka ku murongo mu buryo bwihuse.

Ati “Dukomeze twirinde hano hanze hari icyorezo, twirinde twikoreshe n’iyo myitozo tuzajye gutangira undi mwaka wa Shampiyona tumeze neza.”

APR FC imaze gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/apr-fc-idatsinzwe-na-rimwe-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-cya-19-lague-yahise-asezera.html

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

uyu mukinnyi avuga ko abari mu biruhuko barangaye bazasubira mu kibuga batabasha kwishyigura
APR FC iyobowe na Manzi Thierry imaze gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona nta yindi kipe iyitsinze

IVOMO: APR FC Website

UMUSEKE.RW