Meddy yasohoye indirimbo igaragaramo umugore we mu bihe byaranze ubukwe bwabo

webmaster webmaster

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard, Meddy, uba muri Leta Zunze Ubumwe za America,  yasohoye indirimbo nshya yise ‘My Vow’ akoresheje amashusho yafatiwe mu bukwe bwe na Mimi baherutse gushingana urugo.

Ngo Medard uzwi nka Meddy we na Mimi urukundo rwabo rumaze igihe kugera ubwo bakoze ubukwe

Ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho uyu muhanzi aba yizeza umukunzi we ko bazakundana ubuziraherezo.

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki kuko mu masaha icyenda imaze igiye ku rubuga rwa Youtube, abarenga ibihumbi 250 bari bamaze kuyireba.

‘My Vow’ ni indirimbo Meddy asohoye nyuma y’amezi umunani asohoye iyitwa ‘Caroline’ na yo yaciye ibintu mu bakurikirana umuziki w’uyu muhanzi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo nshya ya Meddy yakozweho na Madebeats afatanyije na Lick Lick.

UMUSEKE.RW