Inzu ituwemo ikanagira igice cy’ubucuruzi irahiye irakongoka, yarimo amafaranga na yo yahiye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyarugenge: Inzu yo guturamo yari ifite igice cy’ubucuruzi, iherereye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongo y’umuriro irashya irakongoka, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhasiga ubuzima, ariko ntacyo beneyo baramuye.

Nyiri nzu n’umwe mu bayikoreragamo bavuga ko amafaranga yabo yahiriye mu nzu

Ahagana mu masaha ya saa yine n’igice z’amanywa (10h30 a.m), iyi nzu nibwo yafashwe n’inkongi y’umuriro biturutse ku mbabura bari bafatishije ngo bateke ibyo kurya bya saa sita.

Musengimana Viater, yari afite depo y’amakara muri iyi nzu, ikaba ari  na yo yabaye intandaro y’inkongi y’umuriro, yasobanuye uko byagenze kugira ngo inzu ishye.

Ati “Nari nsanzwe nteka ibyo kurya, nafatishije imbabura uko bisanzwe ngo nteke, sinzi uko byaje kugenda iteza umuriro, ntabwo najyaga nyegereza amakara. Ni impanuka nk’izindi nta ruhare nabigizemo.”

Yavuze ko mu nzu hahiriyemo amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (Frw 350, 000) yari kujyana kuranguza amakara.

Musengimana ati “Urabona depo yose yahiye ntacyo ndamuyemo.”

Sinibagiwe Elie, akaba nyirinzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ari naho atuye we n’umuryango we, yavuze ko atapfa kubara agaciro k’ibyo ahombye.

Ati “Dore uko mpagaze uku ni cyo ndamuyemo, buri kimwe cyose cyahiriyemo.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Uriya ucuruza amakara ngo yari agiye guteka ibyo kurya afatisha imbabura iteza umuriro, rero byafashwe bihita bifatisha amaponje umugore wange yakoragamo imisego kuko yakoraga ibya Made in Rwanda.”

Ati “Hahiriyemo buri kimwe, intebe, ibitanda, imyenda, amafaranga nari mbitsemo, wumve ko nta na kimwe ndamuyemo. Ubu ibyo madamu yakoraga bibigendeyemo, nta bwishingizi nari mfite, ubuyobozi wenda buramfasha.”

Inzu yarimo ibikoresho bitandukanye byose byahiye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, wari wahagaze ubwo bazimyaga inkongi, yavuze ko bagiye gushakira ubufasha bwihuse uyu muryango.

Ati “Uko mubibonye ntacyo baramuyemo uretse ibintu bidapfa gufatwa n’umuriro vuba, tugiye kuganira na bo twumve niba babona ubushobozi, niba ntabwo, gutabarana ni umuco nyarwanda, tugiye gushaka uko twabashakira icumbi ryihuse, ibyo kurya n’ibiryamirwa, imashini zahiye zo bizarebwa nyuma y’uko Covid-19 igenje make tuvuye muri Guma mu rugo, niba Leta yabunganira ibunganire.”

Iyi nzu yahiye ikaba yari ifite imiryango icururizwamo amakara, ndetse n’indi yakorerwagamo ubudozi bw’ibikapu, imisego, ibizwi nka Made in Rwanda.

Ku bwa mahirwe ntawaguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo akomerekeremo, igice cyo guturwamo cyari gituwemo n’umuryango wari ugizwe n’abantu 11.

Ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongo y’umuriro, Polisi yahagereye igihe ije kuzimya nubwo byari byamaze kurengerana, kuko ibyaramuwemo ari ntabyo uretse gutuma uyu muriro udafata inzu z’abaturanyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

 

Inzu iri mu gace gatuwe ariko nta we inkongi yangije cyangwa ngo itware ubuzima bwe
Babashije kuzimya inkongi ariko nta cyo babashije kuramura mu nzu kikiri kizima
Polisi yafashije mu kuzimya inkongi bituma umuriro utagera mu baturanyi

AMAFOTO@NKURUNZIZA/ UMUSEKE.RW

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW