Min. Bamporiki yavuze ku ndirimbo “Piyapuresha” ya Niyo Bosco

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yashimye  indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Bosco yitwa Piyapuresha.

Bamporiki asanga Niyo Bosco yarashyize inyigisho zikenewe mu ndirimbo ye

Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco yagiye hanze tariki 11 Nyakanga 2021 ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 180 kuri YouTube.

Benshi barimo n’ibyamamare ndetse n’abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

Kuri Twitter, Bamporiki yagize ati “Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.”

Hon Bamporiki yahise asangiza abandi iyi ndirimbo.

Niyo Bosco avuga ko hari abantu bashuka abandi bakabajyana mu ngeso zo gusinda, ngo “baciye ukubiri na soda”.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
#Piyapuresha #BamporikiEdouard #NiyoBosco