Min Habyarimana Beata yavuze ko Ikigega Nzahurabukungu kitagera ku bacuruzi bose

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Beata yavuze ko mu rwego rwo gufasha abikorera bagizweho ingaruka na Coronavirus hari gahunda yo kongera inkunga ijya mu kigega nzahura bukungu ’(Economic Recovery Fund (ERF) ariko asaba abikorera kurwanya Covid-19 ubucuruzi bwabo bugakomeza neza batarinze kwiyambaza ikigego kuko kitagera kuri bose.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beata asaba abacuruzi kugira uruhare mu kwirinda Covid-19

Ibi Minisitiri yabitangaje ku wa 11 Nyakanga 2021 mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru cyatambutse ku Isango Star TV n’andi maradiyo biba byahuje imirongo.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko benshi mu bikorera bahagaritse ibikorwa ndetse bamwe bafunga burundu  kubera ingaruka za Coronavirus gusa avuga ko kimwe mu byatuma ubucuruzi buzahuka ari uko  abacuruzi bagira uruhare mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Mu mwaka wa 2020 Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma ho 3,5% kubera ingaruka za Coronavirus.

Muri uwo mwaka, ubw’u Rwanda bwasubiye inyuma ho 3,4%.

Gusa  Banki y’Isi igaragaza ko uyu mwaka hari ikizere ko buzazamuka ku kigero cya 4% hashingiwe ku ngamba zafashwe zirimo gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu gifasha ubucuruzi bwahungabanye, gukingira abaturage no gufata ingamba zigamije kwirinda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beata  yavuze ko nubwo  abikorera bagiye bahungabanywa n’ingamba  zashyizweho, binyuze mu kigega nzahurabukungu  hari gahunda yo kubasha kongera gusubukura ubucuruzi.

Yagize ati “Hari ubucuruzi twagiye tugenera ikigega nzahurabukungu gishobora kuba cyabafasha  ariko ikigega na cyo uko cyagiye gikoreshwa cyagiye kireba ufite ingorane zikomeye  bitewe n’ubwinshi bw’abagikeneye n’ingano y’ikigega birumvikana ko hafashwe intera ya mbere, harateganywa gahunda yo kongera icyo kigega kugira ngo abagiye bahungabanywa n’izi ngamba babone uko bazahura ubucuruzi.”

Hashize umwaka  Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cya miliyari 100Frw kigamije kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Aya mafaranga Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kuyongera akagera kuri miliyari 350Frw kandi ibyo akora bikarenga imbibi mu gufasha imishinga y’ubukerarugendo n’amahoteri akanafasha abikorera mu bindi bice by’ubuzima.

- Advertisement -

Minisitiri Habyarimana yavuze ko nubwo iki kigega kitaragera ku bikorera bose ariko cyagize uruhare rukomeye mu kongera kuzahura ubucuruzi.

Yavuze ko abikorera by’umwihariko abakora mu rwego rw’inganda bagiye borohejerezwa mu bucuruzi harimo no gusonerwa  mu misoro ku bikoresho batumiza mu mahanga.

Nyuma y’aho u Rwanda ruhuye  n’icyorezo cya Coronavirus, cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu ndetse n’imibereho ya muntu muri rusange.

Ibi bishimangirwa n’imibare ya Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, aho igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

Si ibyo gusa kuko umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48.3%, ugabanukaho 5%.

Kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wagabanutseho 0.2% mu mwaka wa 2020, nyamara wari witezweho kuzamuka ku kigero cya 8% muri uwo mwaka.

Gusa Guverinoma  y’u Rwanda mu gushaka igisubizo kirambye mu kugabanya icyuho kiri ku nzego zitandukanye n’ibigo byakozweho na Coronavirus, yatangije ikigega kigamije kuzahura ubukungu   ’Economic Recovery Fund.

Iki kigega cyatangiranye amafaranga miliyari 100Frw kimwe cya kabiri cyayo ni ukuvuga miliyari 50Frw zagiye mu guhabwa amahoteli, ibigo by’ubucuruzi binini bigenerwa miliyari 30Frw, ibigo biciriritse bihabwe miliyari 15Frw na ho ibigo bito  bisaranganya miliyari 1Frw.

Ikigo BDF cyagenewe miliyari 5Frw zo kwishingira ingwate ndetse na miliyari 2Frw zagenewe Imirenge SACCOs.

Ubu amafaranga agiye ari muri Bank no mu Bigo by’Imari, abafite imishinga igaragaz ako ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na Covid-19 bakaba berekana ko bahawe inguzanyo bazamura ubucurui bwabo bakanatanga akazi, babiha Bank ikabisuzuma bikazajya muri Banki Nkuru na yo ikazemeza ko iyo mishinga ihabwa inguzanyo izishyurwa ku nyungu ntoya ya 8%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #BNR #Covid19 #ERF