Minisitiri Gatabazi yanenze imyitwarire y’Abayobozi bakubita abaturage

webmaster webmaster

Inkuru y’umuturage uri kuri moto ahetse imizigo, yagera kuri bariyeri aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke yari ari, akamusaba kuva kuri moto nyuma bikavamo kumukubita cyane abandi banamukandagira mu nda, iyo myitwarire y’uwo Muyobozi yababaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko umuturage yigishwa kugera yumvise icyo umuyobozi amukeneyeho

Minisitiri Gatabazi yanditse kuri Twitter ati “Ntabwo dushobora kwihanganira imyitwarire nk’iriya rwose ntibibaho.”

Amakuru avuga ko uriya muturage nyuma yo gukubitwa azira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Ubuyobozi bwari bwamufashe buramufunga ariko yaje gufungurwa nyuma kubera ibitekerezo byagiye bitangwa kuri video ye, benshi babona ko ari we wahohotewe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje kuri uyu wa Kabiri ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo yatawe muri yombi kimwe n’abandi bantu bagaragaye mu mashusho bakubita uriya mumotari.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gakenkegitifu-afunganywe-nabaturage-bagaragaye-bahondagura-umumotari.html

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Abanyarwanda badakeneye abayobozi babima agaciro.

Ati “Abanyarwanda bakeneye abayobozi babaha agaciro, aho bikenewe bakigishwa, bagasobanurirwa bakibutswa, bagahwiturwa mpaka bumvise.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko ku bantu bajyanye ibicuruza ku Isiko byemewe ko bagenda, akemeza ko umuturage yahohotewe.

Yagize ati “Uyu mumotari yatwaraga ibicuruzwa ku isoko kandi biremewe. Yahohotewe rwose.”

- Advertisement -

Si bwo bwa mbere humvikanye Abayobozi bihisha mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagahohotera abo bashinzwe. Muri Gicurasi 2020 uwari Gitifu wa Cyuve yagaragaye mu mashusho akubita umuturage, gusa nyuma y’igihe aburana yaje kurekurwa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/musanze-gitifu-na-dasso-bagaragaye-bakubita-abaturage-ikibando-bafunzwe.html

Mu butumwa impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO) yaraye itangaje ku ikubitwa ry’uriya mumotari yavuze ko ibyabaye bidakwiye.

“Ntibikwiye ko abaturage bahohoterwa muri ubu buryo kuko hariho ibiteganyirizwa abakosheje cg barenze ku mabwiriza!”

Basabaga Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana abagize uruhare mu gukubita uriya mumotari.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW